Umugabo ushinjwa kwiba igisheke ibyo yakorewe ni agahomamunwa. – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mugabo witwa Wilson Zamayele ufite imyaka 50 ari mu bitaro i Ntcheu muri Mali nyuma yo gukubitwa n'abaturage akanatemwa amaboko n'umuhinzi w'ibisheke. Umuhinzi w'ibisheke avuga ko uyu mugabo yibye ibisheke mu murima we mu mudugudu wa Kandota, mu karere ka Kwataine.

Umuvugizi wa polisi ya Ntcheu, Hastings Chigalu, avuga ko ingeso yo kwiba ari mbi ariko abaturage bakwiye kudashaka kwambura ubuzima uwashatse kwiba. Akomeza avuga ko uwahohotewe ari Wilson Zamayele, mu gihe umuhinzi w'ibisheke wamuhohoteye ari Bwana Molesi uri guhigwa bukware nk'uko Faceofmalawi dukesha iyi nkuru ibitangaza.



Source : https://yegob.rw/umugabo-ushinjwa-kwiba-igisheke-ibyo-yakorewe-ni-agahomamunwa/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)