-
- Urugi rw'icyumba cy'inzu ya Tuyishimire aho bivugwa ko yiyahuriye
Umugore wa Tuyishimire witwa Mukashyaka Rachel avuga ko umugabo we yageze mu rugo mu ma saa moya z'umugoroba avuye ku wundi mugore, abwira umwana we w'imyaka itanu ati ‘Imana izambabarire ndagiye', anasezera kuri uwo mwana, yinjira mu nzu ahitira mu cyumba.
Nyuma y'iminota mike Mukashyaka n'abaturanyi ngo bumvise Tuyishimire arimo kwanirira mu cyumba, basanga yiteye icyuma munsi y'agatuza aho inda itangirira, bihutira kumujyana kwa muganga kugira ngo bagishinguzemo(banamuvure).
Umuyobozi w'Ikigo Nderabuzima cya Nyagasambu, Christophe Bihibindi avuga ko bakiriye uwo murwayi, babonye arembye bamwohereza ku bitaro bya Rwamagana, icyakora kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru ntacyo ibyo bitaro byari byatangariza umuryango wa Tuyishimire ku bijyanye n'ubuzima bwe.
Mukashyaka Rachel avuga ko ikibazo basanzwe bafitanye n'umugabo we ari uko yamuharitse undi mugore, akaba ngo yamugiraga inama y'uko yakwitwara, ndetse ko ntacyo yishinja kijyanye no kumuhutaza.
Mukashyaka avuga ko yari yaremereye umugabo we (Tuyishimire) kujya asambana n'uwo mugore w'inshoreke, ariko agasabwa gutaha hakiri kare akirinda kurarayo.
Mukashyaka yagize ati “Yagendaga, akajya kuri uwo mugore yamara iminsi akagaruka, ubwa mbere yamaze nk'ibyumweru bibiri avayo ari uko tugiye kumucyura ndi kumwe n'ushinzwe umutekano, ambwira ko impamvu yiyahuye ari uko yanze kutureka twese, kuko ngo aradukunda twembi”.
Mukashyaka n'abaturanyi be barimo Uwamurengeye Seth waduhaye aya makuru, bavuga ko atari ubwa mbere uwo mugabo arokotse umugambi wo kwiyahura.
Bavuga ko mu ntangiriro z'uyu mwaka wa 2021 Tuyishimire yashatse kwitera icyuma baramubuza, ubwa kabiri mu kwezi kwa Mata na bwo ngo yamize ibinini byinshi cyane, bamuha amata arahembuka.