Mu gihugu cya Malawi haravugwa inkuru iteye agahinda cyane y'umugabo wakubiswe iz'akabwana ndetse anacibwa amaboko nyuma yo gufatwa yibye ibisheke mu murima w'abandi.
Nkuko amakuru dukesha ikinyamakuru Face of Malawi, cyavuze ko umugabo witwa Wilson Zamayele w'imyaka 50 y'amavuko yahuye n'uruva gusenya ubwo yafatwaga n'abaturage bakamuhondagura cyane ndetse agatemwa n'amaboko azira kwiba ibisheke mu murima w'abandi.
Aya mahano yabereye mu gace kitwa Kandota gaherereye mu karere ka Kwataine, aho umugabo witwa Molesi usanzwe ufite imirima y'ibisheke yafataga uriya mugabo Zamayele yamwibiye ibisheke maze amuteza abaturage batangira kumukubita cyane kugeza bamugize intere, bamukubitaga bamushyize mu ipine ry'imodoka ahambiriye n'amaboko ndetse byaje kurangira Molesi nyiri umurima wibwemo ibisheke atemye amaboko ya Zamayele.
Hastings Chigalu Umuvugizi wa Poilisi mu gace ka Ntcheu, yavuze ko uyu mugabo witwa Wilson Zamayele yakubiswe bikomeye cyane n'abaturage bamufashe yibye ibisheke ndetse akaba yaranatemwe amaboko, Molesi usanzwe ari nyiri umurima ushinjwa gutema amaboko ya Wilson akomeje guhigwa bukware kugira ngo aryozwe ibyo yakoze.
Chigalu akaba yasabye abaturage kwirinda kujya bafata abantu babakoreye ibyaha bakabihanira kandi hari polisi ishinzwe kuba yabahanira ibyo bakoze, ubusanzwe muri kiriya gihugu cya Malawi umuntu ufashwe yibye abaturage bakorera iyicarubozo rikomeye ku buryo hari n'abahaburira ubuzima.
Source : https://impanuro.rw/2021/07/31/umugabo-yafashwe-yibye-ibisheke-ariko-ibyo-byamukoreye-biteye-agahinda-inkuru-irambuye/