Mpamira yari Umuyobozi w’Imishinga muri EMLR- Rubingo, mu mushinga ufashwa na Compassion International Rwanda, wita ku bana no kubakira abatishoboye.
IGIHE yamenye ko icyemezo cyo kwiyahura gishobora kuba gifitanye isano no kuba ku wa 7 Nyakanga 2021 yarafashwe asambana n’undi mugore mu gihuru.
Iyo nkuru yamenyekanye ku musozi aho yari atuye mu gihe byari bizwi ko ari umurokore, bikaba bicyekwa ko ariyo mpamvu yiyahuye.
Mbere yo kwiyahura yabanje kwandikira umugore we ibaruwa yo kumusezera.
Yateruye ati “Mfashe uyu mwanya kugira ngo ngusezereho muri ubu buryo mpisemo gukoresha, nubwo atari bwo buboneye kurusha ubundi bubaho. Unyemerere gato, ufunge amaso wemere ko Marcel agusezeyeho bwa nyuma.’’
Uyu mugabo yiseguye ku mugore we ku cyaba “cyaramubangamiye mu gihe cy’imyaka 19 bamaze babana.’’
Yakomeje ati “Nkwandikiye uru rwandiko rwa kibwa kugira ngo hatazagira ukumbaza, haba abo mu muryango, abana cyangwa inzego bwite za Leta kuko urugendo ngiyemo sinigeze nduteganya cyangwa ngo ndutegure. Nta n’umwe narubwiye, ni yo mpamvu nshatse kugenda nsezeye kuko ugenda nta we umuhagarika.’’
Iyi baruwa yuje amarangamutima ya Mpamira inagaruka ku butumwa yasigiye umugore we [Maman Kevine], kuva ku kwita ku bana babo, abo azashimira bamugiriye neza, kugeza ku kuzirikana kwishyura abo abereyemo imyenda yose ifite agaciro ka 968.000 Frw.
Mpamira yasoje ibaruwa ye agira ati “Abo nagiriye neza namwe muzayigirire abandi, abo nagiriye nabi muzagire ubutwari mumbabarire. Madamu, izina ugiye kwitwa rifite igisobanuro gikomeye, uzashinyirize hamwe n’Imana uzatsinda kandi izagushoboza. Madame nongeye kugusaba imbabazi. Sorry’’
Nyuma yo kwandika iyi baruwa yashyizeho umukono ku wa 13 Nyakanga 2021, yahise ajya kwiyahura.