Umugore uherutse gusezerana na Rwatubyaye agiye kwibaruka ubuheture #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rwatubyaye usanzwe ari myugariro wo hagati mu ikipe ya FC Shkupi yo muri Macedonie n'ikipe y'Igihugu Amavubi, aherutse gusezerana kubana n'uriya mugore Hamida usanzwe afite abana babiri.

Hamida wifashishije imbuga nkoranyambaga, yahishuye ko yitegura kwibaruka umwana wa gatatu w'umuhungu.

Ni ubutumwa yatambukije akoresheje amafoto amugaragaza ko akuriwe ndetse agaragaza imbamutima atewe no kuba agiye kwibaruka.

Yagize ati 'Urwibutso rutazibagirana mu buzima bwanjye, uwa gatatu ari mu nzira, uzavuke neza gikomangoma cyacu, tugukunda urutagira iherezo !'

Uyu mugore kandi avuga ko buri mubyeyi yishimira gushyikirana n'umwana we umuri mu nda akaba yifurije umukuni we bagiye kubyarana uyu mwana, gusangira ibi byishimo.

Yagize ati 'Rukundo umutima w'umuhungu wawe uri gutera.'

Hamida agaragaje ko yitegura kwibaruka umwana we na Rwatubyaye Abdoul, hashize igihe gito basezeranye kubana akaramata.

Hamida usanzwe afite abana babiri, aherutse kugira ikiganiro ku mbuga nkoranyambaga abazwa niba abandi bana afite ari aba Rwatubyaye ariko arama gihwa avuga ko icyo kibazo azagisubiza ari kumwe na Rwatubyaye.



Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Umugore-uherutse-gusezerana-na-Rwatubyaye-agiye-kwibaruka-ubuheture

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)