Umuhanzi Mico The Best yasabye umukunzi we Clarisse kubana akaramata, nawe amubwira yego #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umwanditsi, Umuhanzi wo mu njyana ya Afrobeat mu Rwanda, Mico Prosper wamamaye ku mazina ya Mico The Best yaraye asabye umukunzi we Clarisse kubana akaramata, ntiabyatinze ko abwirwa yego n'umukunzi we bamaranye igihe kirenze umwaka umwe.

Mu mafoto yashyizwe ahagaragara mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, hagaragara Mico The Best apfukamye asaba umukunzi we Clarisse ko babana, uyu mukobwa nawe ntiyazuyajwe no kwemerera uyu muhanzi babana.

Amakuru twamenye ni uko uyu muhanzi na Clarisse bamenyanye mu mwaka ushize ubwo uyu mukobwa yigaga mu gihugu cy'u Bushinwa nyuma aza kuza mu Rwanda ari nabwo urukundo rw'aba bombi rwashinze imizi cyane hagati yaba bombi.

Mu kiganiro Mico The Best yagiranye na Inyarwanda.com yavuzeko uyu mukunzi we atandukanye ndetse avugako ari umukobwa w'umutima ndetse n'uburanga.

Yagize ati 'Ati 'Ni umuntu udasanzwe kuri njyewe, kubera ko ni umukobwa w'umutima noneho byongeye akaba n'umunyaburanga…Ni umukobwa usobanuye byinshi kuri njyewe, ariko icyo nakunze kurusha ibindi ni umutima we'.

Mico The Best yamamaye cyane mu kwandika ndetse no kuririmba indirimbo zimaze gukundwa hano mu Rwanda harimo iyavuba yise Igare, Ubunyunyusi, Jamais, Save the date n'izindi.

The post Umuhanzi Mico The Best yasabye umukunzi we Clarisse kubana akaramata, nawe amubwira yego appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/umuhanzi-mico-the-best-yasabye-umukunzi-we-clarisse-kubana-akaramata-nawe-amubwira-yego/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umuhanzi-mico-the-best-yasabye-umukunzi-we-clarisse-kubana-akaramata-nawe-amubwira-yego

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)