Umuhanzikazi Noëlla Izere yasohoye indirimbo yatuye ababyeyi b'abagore #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Noëlla Izere umwe mu banzikazi bamaze kwandika izina mu njyana Gakondo, yasohoye indiirimbo yise 'Mama' yakomoye ku rukundo ababyeyi bakunda abana babo.

Iyi ndirimbo y'uyu muhanzikazi uvukana na Liza Kamikazi, izaba iri no kuri Album yitegura gusohora, yumvikana avuga uburyo umubyeyi w'umumama(ariko mu ndirimbo aba ameze nk'aho ari we wivuga), akunda umwana ataranamubona(akimutwite), yavuka akamwitaho kugeza n'uyu munsi akimwitaho.

Hari nk'aho agira ati 'Nyina w'umuntu arakagira Imana. Mama wanjye nta mwiza nka we, wankunda nka we, atanzi nka we. Akirengagiza amakosa yanjye. Mama wankunze utarambona, imvune zanjye zose urazemera, wankunze ukinsama, mvutse shenge urantaramira.'

Noëlla Izere avuga ko nubwo yaririmbye urukundo rw'ababyeyi b'abagore ariko ngo ntabwo yakwirengagiza n'imvune abagabo bahura nazo, ngo ni uko yashatse kuririmba abagore n'abaabo bazagira igihe cyabo.

Izere yavuze ko ari guteganya gusohora izindi ndirimbo ziri ku album ye ya mbere kugeza ubu atarashakira izina ndetse ataramenya neza igihe izagira hanze, gusa avuga ko izaba iriho indirimbo 10.

Izere yasohoye indirimbo ye yise 'Mama' yatuye ababyeyi b'abagore



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umuhanzikazi-noella-izere-yasohoye-indirimbo-yatuye-ababyeyi-b-abagore

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)