Umuyobozi Nshingwabikorwa Wungirije mu Karere ka Kicukiro, Rukebanuka Adalbert, yemeza ko hari ingamba zafashwe nyuma yo kugirira urugendoshuri mu Karere ka Gisagara kari mu twa mbere twitwara neza mu kwishyura umusanzu wa mituweli.
Ati “Tugira ikibazo cy’abantu bahora bimuka bigatuma imibare ihora ihindagurika, twarisuzumye dusanga imbaraga dushyira mu bukangurambaga zidahagije. Twasuye Akarere ka Gisagara kandi twavanyeyo amasomo menshi, harimo ibimina no guha ba mudugudu inshingano zo kwita ku kwishyura mituweli. Twe twiyemeje ko bijya mu bakuru b’amasibo kandi twizeye ko bizatanga umusaruro.”
Yongeyeho ati “Twatangiye gukora igerageza ku byo twize, twakoreye mu mirenge ya Gikondo na Gahanga kandi umusaruro warabonetse, kugeza ubu ni bo batumye umwaka w’ubwisungane mu kwivuza wa 2021-2022 tugeze hejuru ya 23%, buri cyumweru tuzajya twisuzuma aho tugeze mu gutanga umusanzu.”
Umukozi w’Akarere ka Gasabo Ushinzwe Ubukangurambaga bwa Mituweli, Banamwana Yvonne, yavuze ko bihaye intego yo gukora urutonde rw’uko imirenge n’utugari bihagaze mu bwitabire, abari hasi bakanengwa, ibi bikajyana no kwegera abaturage mu tugari no gukora ubukangurambaga.
Ati “Uburyo bwo kwishyura twabwegereje abaturage mu tugari, abakozi ba SACCO na Irembo basanga abaturage aho bari batiriwe bakora urugendo rurerure. Imirenge yacu yo mu nkengero z’Umujyi twatangijemo ibimina mu rwego rwo gufasha abaturage kwizigamira umusanzu wabo hakiri kare.”
Yakomeje agira ati “Mu ngamba dufite harimo n’ubukangurambaga, aho twifashisha imbuga nkoranyambaga. Abakangurira abantu kwirinda Covid-19 twabongereyemo inshingano yo gushishikariza abantu kwishyura mituweli vuba, ubu tugeze kuri 33% nyuma y’iminsi irindwi umwaka utangiye, kandi intego ni ukugera mu mpera z’uku kwezi turi kuri 50%.”
Uturere tw’Umujyi wa Kigali duhuriza ku mbogamizi y’abaturage bumva ko bafite ubushobozi bwo kwivuza batiriwe bakenera mituweli, bugasaba abo baturage kumva ko mituweli ari ingenzi kuko umusanzu batanga ufasha Leta mu kuvuza abandi.
Umuyobozi muri RSSB, Ushinzwe Ubukangurambaga no Kwandika Abanyamuryango ba Mituweli, Ntigurirwa Deogratias, yasabye Abanyarwanda kumva neza akamaro ko kwishyura mituweli.
Ati “Abayobozi bakwiye kwegera abaturage bakabashishikariza gutanga umusanzu. Abaturage bakwiye kumva ko ari bo bifitiye akamaro kwishyura mituweli, ntibitwaze Covid-19 kuko kwishyura byaroroshye bakoresheje ikoranabuhanga binyuze ku Irembo na MobiCash, bazirikane ko urwaye Covid-19 mituweli ikora mu buvuzi bwayo.”
Mu mwaka w’ubwisungane mu kwivuza 2016-2017, mu turere dutanu twa nyuma mu gutanga mituweli, harimo kamwe ko mu Mujyi wa Kigali ka Nyarugenge kari ku mwanya wa nyuma, abatanze mituweli bari ku kigero cya 56%. Ubwitabire mu gihugu hose bwari kuri 84%.
Umwaka w’ubwisungane mu kwivuza wa 2018-2019, Abanyarwanda bangana na 78.5% ni bo bishyuye mituweli.
Ni mu gihe mu mwaka wa 2019-2020, kugeza muri Gicurasi 2020, Abanyarwanda bangana na 79.6% ari bo bari bamaze gutanga ubwisungane mu kwivuza, aho hari hiyongereyeho 1.1% ugereranyije n’umwaka wabanje.
Mu 2020-2021, kugeza tariki ya 23 Kamena 2021, mu gihugu hose ubwitabire bwari kuri 85.9%, Umujyi wa Kigali wari inyuma na 79%, Kicukiro yari iya nyuma na 75.2%, Nyarugenge na 80.1% na Gasabo ifite 80.4%, ibi bigashyira uturere tw’umujyi wa Kigali muri dutanu twa nyuma mu kwitabira gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza.
Kugeza ubu umwaka w’ubwisungane mu kwivuza 2021-2022 umaze iminsi mike utangiye, Akarere ka Gisagara ni ko kari imbere na 66.82%, kakaba kamaze imyaka ibiri kaza ku isonga mu gutanga mituweli, aka nyuma ni Kicukiro kageze kuri 23%, Gasabo ikagira 33%.