Umujyi wa Kigali wafunze ku Iposita kuko bo bakomeje gukora ari 100% #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubuyobozi bw'umujyi buvuga bwasanze hari ubucucike bukabije kuko abacuruzi bakoraga ari 100% mu gihe amabwiriza mashya aheruka kujyaho agena ko imibare itagomba kurenga 50%.

Inyubako ifite iki gikari kizwi nko ku Iposita, yitwa Citizen Corner, ikaba yafunzwe mu gihe kingana n'iminsi 7 ndetse nyirayo akaba yahanishijwe gutanga amande y'ibihumbi 300 Frw.

Ubuyobozi bw'Akarere ka Nyarugenge gaherereyemo iriya nyubako, bwibutsa ko kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 bigira ingaruka ku buzima bw'umuntu ndetse n'Igihugu.

Amabwiriza ahererutse gushyirwaho na Guverinoma y'u Rwanda yatangiye kubahirizwa ku wa Kane tariki 01 Nyakanga 2021, agena ko ibikorwa by'ubucuruzi bizakomeza ariko ababyitabira ntibarenze 50 y'abari basanzwe bahakorera.

Ibikorwa by'ubucuruzi bisa nk'aho ari byo byitaweho cyane mu mabwiriza mashya aheruka kuko mu Mujyi wa Kigali no mu Turere umunani, ibiro byose byaba ibya Leta n'iby'abikorera byafunzwe ubu abakozi bakaba bakorera mu rugo.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Umujyi-wa-Kigali-wafunze-ku-Iposita-kuko-bo-bakomeje-gukora-ari-100

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)