Mu Karere ka Musanze Umurenge wa Kimonyi Akagali ka Buramira mu Mudugudu wa Nyiramuyenzi, haravugwa inkuru y'akababaro y'umwana w'umukobwa witwa Iratuzi Solange w'imyaka 12 wasanzwe yapfuye amanitse mu giti cy'avoka.
Nk'uko amakuru dukesha igihe abivuga, urupfu rw'uyu mwana w'umukobwa w'imyaka 12 wari umaze gusoza ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza rwamenyekanye kuri uyu wa mbere tariki ya 19 Nyakanga 2021.
Nteziryayo Epimaque uyobora Umurenge wa Kimonyi, yemeje amakuru y'urupfu rw'uriya mwana w'umukobwa witwa Iratuzi Solange, aho yavuze ko batazi icyaba cyahitanye uyu mwana.
Epimaque yagize ati ' Amakuru y'urupfu rw'uyu mwana twarayamenye, twamusanze amanitse mu giti cy'avoka azirikishije umupira wo kwambara duhita duhamagara RIB iza kudufasha kumumanura gusa ntabwo twari twamenya icyamuhitanye'.
Yakomeje agira ati' Mu byukuri twagizengo hari ibibazo yari afitanye n'umuryango we gusa amakuru twahawe nabo mu muryango we batubwiye ko ntakibazo cyabaga mu muryango wabo ndetse no kw'ishuri aho yigaga ibintu byari bimeze neza cyane'
Amakuru akaba avuga ko uyu mwana w'umukobwa yabyutse ajya guhanura avoka muri iki giti basanze amanitsemo yapfuye ndetse ngo ababyeyi ba Iratuzi Solange batunguwe no gusanga uyu mwana wabo amanitse mu giti yiziritse umupira yambaraga mu ijoro.
Kugeza ubu umurambo w'uyu mwana w'umukobwa w'imyaka 12 ukaba wahise ujyanwa ku bitaro bya Ruhengeli ariko andi makuru ahari akaba avuga ko ugomba kujyanwa mu mujyi wa Kigali ku bitaro bya Kacyiru kugirango ubashe gukorerwa isuzuma hamenyekane neza icyo yazize.
UMuyobozi w'Umurenge wa Kimonyi Nteziryayo Epimaque akaba yasabye ababyeyi kujya baganira kenshi n'abana babo kugira ngo bamenye neza ibibazo bafite hakiri kare bifatirwe umwanzuro.