Umukuru w' umudugudu yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana muri Rubavu #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu karere ka Ruvavu, Umurenge wa Nyamyumba, Akagali ka Burusha, hakomeje kuvugwa inkuru y'itabwa muri yombi ry'umugabo usanzwe ari umuyobozi w'Umudugudu wa Mutembe, aho ashinjwa gusambanya umwana w'imyaka 6 y'amavuko.

Uyu Muyobozi w'Umudugudu yakoze aya mahano ku itariki ya 17 Nyakanga 2021, aho yayakoreye mu Mudugudu asanzwe ayobora ariwo wa Mutembe.

Kazendebe Hertier Umunyamabangwa Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyamyumba, yavuze ko amakuru y'itabwa muri yombi ry'uyu mugabo ariyo, aho yafunzwe akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w'imyaka 6 y'amavuko abanje kumushuka.

Yagize ati' Nibyo koko polisi yataye muri yombi umugabo usanzwe ayobora Umudugudu wa Mutembe akaba ashinjwa gusambanya umwana ufite imyaka 6 gusa ntabwo yemera icyaha ashinjwa kuko avuga ko umuryango w'uyu mwana washatse kumufungisha ngo basanzwe bafitanye ibibazo'.

Amakuru avuga ko uyu mugabo usanzwe ayobora Umudugudu wa Mutembe ndetse akaba akora n'akazi k'ubuzamu ku kigo cyirwa GS Burushya yahakanye ibyo ashinjwa byose yivuye inyuma, aho yavuze ko yabeshyewe n'ababyeyi buriya mwana w'umukobwa ashinjwa gusambanya kuko basanzwe bafitanye amakimbirane ndetse abaturanyi babo babizi ko badacana uwaka.

Kugeza ubu nyuma yo gutabwa muri yombi uyu mugabo akaba yahise ajya gufungirwa kuri sitasiyo ya RIB iherereye mu Murenge wa Nyamyumba, mu gihe uyu mwana w'umukobwa uvugwa ko yasambanyijwe akaba yajyanwe gukorerwa isuzuma kugira ngo harebwe niba ibivugwa ari ukuri.

Ivomo: umuseke



Source : https://impanuro.rw/2021/07/25/umukuru-w-umudugudu-yatawe-muri-yombi-akekwaho-gusambanya-umwana-muri-rubavu/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)