Umusore woza imodoka yishyize mubibazo bikomeye nyuma yo gufata imodoka ya Mercedes Benz ihenze cyane yagombaga koza bikarangira ayitwaye akajya guhaha ibyo kurya, hanyuma akora impanuka ikomeye bituma ya modoka yangirika bikabije.
Muri videwo yasangijwe ku mbuga nkoranyambaga, hagaragaramo umusore woza imodoka yaryamishijwe hasi ahatwa ibibazo, nyuma yo gutwara imodoka yumukiriya akayikoresha impanuka ikangirika.
Iyi modoka yari ikiri nshya yangiritse cyane kuruhande rwimbere nyuma yuko uyu munamba washakaga kuyigongesha abagenzi be arengeje umuhanda akagonga ku giti.
Nkuko ikinyamakuru Atinkanews kibitangaza ngo nyiri iyi Benz ihenze yasigiye urufunguzo rwimodoka hamwe uyu musore ubwo yari agiye kuyoza ubwo yari yamusabye kuyoza yarangiza akayiparika kugeza agarutse.
Byarangiye uyu musore ahisemo kuyigendamo agiye mu isoko kwihahira ari nabwo yakoze impanuka ageze mu nzira.
Source : https://yegob.rw/umunamba-bamusigiye-imodoka-ihenze-cyane-ibyo-yayikoreye-ni-agahomamunwa/