Rutahizamu w'umunya - Portugal ukinira ikipe ya Juventus yasize benshi mu rujijo ubwo yashyiraga hanze ifoto igaherekezwa n'amagambo avuga ko ari umunsi wo gufata icyemezo, benshi bakibaza icyo ari cyo, gusa bikekwa ko ari ahazaza he.
Uyu rutahizamu ari mu mwaka we wa nyuma mu ikipe ya Juventus mu Butaliyani, benshi baribaza aho azerekeza cyangwa niba azasohoka muri iyi kipe nyuma y'umwaka w'imikino wa 2021-2022 arangije amasezerano ye.
Cristiano Ronaldo ntacyo yafashije abakunzi be kuko yakomeje kubashyira mu rujijo, gusa bisa n'aho we yamaze gufata umwanzuro w'ibizaba mu mwaka utaha w'imikino.
Ku ifoto aheruka gushyira ku rukuta rwe rwa Instagram, yaherekejwe n'amagambo agira ati "umunsi wo gufata icyemezo!", ntabwo yigeze asobanura icyemezo icyo ari cyo ariko bivugwa ko kirebana n'ahazaza he mu mupira, ko yaba yamaze kwemeza niba azasohoka muri iyi kipe cyangwa azayigumamo.
Manchester United ni umwe mu makipe yavuzwe ko yasubiramo, ni mu gihe binavugwa ko na Paris Saint Germain nayo yamwegereye.
Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umunsi-wo-gufata-icyemezo-cristiano-ronaldo-yasize-benshi-mu-rujijo