Béata U. Habyarimana yatangajwe nka Minisitiri mushya wa MINICOM mu mpinduka zakozwe n’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame ku wa 15 Werurwe 2021.
N’ubwo izina rye ryumvikanye nk’uwari mushya muri politiki y’u Rwanda, si ko biri mu rwego rw’imari muri rusange kuko arumazemo imyaka 16 dore ko yabaye Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Iyahoze ari Agaseke Bank Limited yaje guhinduka Bank of Africa, yanabaye kandi mu buyobozi bwa Banki y’Abaturage y’u Rwanda.
Ni umwe kandi mu bashinze Umuryango Nyafurika wa New Faces, New voices, uhuza abari n’abategarugori, ukabafasha kugera kuri serivisi z’imari.
Ibijyanye n’imari no kuyicunga yabyize muri Kaminuza y’u Rwanda no mu ya Maastricht mu Buholandi aho yakuye Masters mu Miyoborere mu by’Imari.
IGIHE yagiranye ikiganiro na we agaruka ku rugendo rw’ubuzima bwe ndetse n’indangagaciro yumva zishobora kuranga by’umwihariko abakiri bato kugira ngo bazabashe gukabya inzozi no kuzavamo abo imiryango yabo n’igihugu bifuza.
IGIHE: Wibwira abantu gute mu buryo buvunavuye?
Minisitiri Habyarimana: Navukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariko bitewe n’akazi ababyeyi banjye bakoraga [bakoraga muri Ambasade y’u Rwanda muri icyo gihugu]. Mu mezi ataha nzuzuza imyaka 46.
Twagiye tuba mu bihugu bitandukanye [Amerika, u Bubiligi, n’u Burusiya], ku buryo igice kimwe cy’amashuri yanjye nakize mu Bubiligi, ikindi nkigira mu Rwanda aho nize i Kanombe, mu gihe amashuri yisumbuye nayize muri Economic Rwamagana [Groupe Scolaire St Aloys Rwamagana].
Kuki wahisemo kwiga ibijyanye n’ubukungu?
Minisitiri Habyarimana: Nahisemo kwiga Economie nyishaka, cya gihe abana baba barangije amashuri abanza, bakakubaza bati ese urifuza kuziga iki? Ubundi kera wahitagamo ibyo uziga nka bitatu njyewe rero nahisemo Economie inshuro eshatu, ni yo nashakaga kwiga.
N’ubwo nari nkiri muto, numvaga ko ndamutse nize Economie nazatuma Sogokuru abasha kujya agira ikintu afata cyisumbuye, kirenze kuba yajya abyuka mu gitondo akajya guhinga, ni uko nguko. Muri iyo myaka nkiri muto numvaga Economie, bituma nyiga mu mashuri yisumbuye no muri Kaminuza.
Ni iyihe mpamvu nyamukuru yatumye ukomeza ibijyanye n’Ubukungu muri Kaminuza?
Minisitiri Habyarimana: Yego, nize mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ibijyanye n’ubukungu, byitwa Économie Publique. Nagiye kurangiza Kaminuza ku bwanjye numva nifuza kugira ngo njye mu bijyanye no gushora imari ituma abantu bashobora kubyara umusaruro, ku buryo numvaga n’ubwo nakora mu bigo by’imari byaba ari ibijyanye n’iterambere.
Ku bw’amahirwe nk’uko nabyifuzaga ni ko byagenze. Natangiye nkora muri Banque Populaire, icyo gihe rero yari Banki y’Abaturage, ibafasha kujya mbere, yari ikiri nka Sacco ariko navuga ko nakozemo nko kuyivugurura.
Mbere yo kugera ku mwanya wa Minisitiri, ni iyihe mirimo yindi wagiye ukora mu nzego zitandukanye?
Minisitiri Habyarimana: Nakomeje gukorana n’ibigo by’imari, nakoze mu Agaseke Bank, nakoze muri Bank of Africa, ariko nagiye nkora no mu bindi bigo. Hari ikigo nakoreye cya Bill & Melinda Gates Foundation, mu bijyanye no gufasha abantu kugera kuri serivisi z’imari ariko ku bantu bafite ubukene bwihariye [Access to Finance for Poor]. Nakoze no mu kindi kigo cy’Abanyamerika cyari gifitanye imikoranire na Banque Populaire.
Muri rusange navuga ko nakoze mu bijyanye no gufasha abantu kugera kuri serivisi z’imari hanyuma nkora no mu bijyanye no kubafasha kwiga iyo mishinga yabo ku buryo yavamo ubucuruzi cyangwa ibikorwa bibyara inyungu.
Ni ibiki byihariye ukora mu mwanya wo kuruhuka, iyo wasoje akazi?
Minisitiri Habyarimana: Nkunda gusoma cyane. Ku buryo nkunda gutunga ibitabo byinshi. Ikindi wenda ngira umwanya n’umuryango, ni ikintu kidasimburwa ni ho umuntu avana imbaraga zo kubaho. Ikindi nkunda gukora, iyo naniwe ndateka, iyo ntetse ndaruhuka.
Ibitabo nkunze gusoma ni iby’abantu bakoze impinduka mu bijyanye n’ubukungu, ibitabo bivuga ku bijyanye n’uburyo bwo gucunga amafaranga ku buryo uyabyazamo umusaruro, hanyuma ngakunda gusoma ibitabo bivuga ku bijyanye n’imibereho y’abantu by’umwihariko umuryango.
Ni ikihe gitabo mu byo wasomye kiguhora mu ntekerezo, washishikariza n’abandi gusoma?
Minisitiri Habyarimana: Nabwira nk’abantu, igitabo kijyanye n’uburere bw’abana cyitwa ‘TRANSMETTRE L’AMOUR; Une éducation à l’écoute de l’enfant’ cyanditswe na Paul Lemoine. Kiri mu bitabo byampinduye bigatuma uburyo mvugana n’abantu mbihindura.
Icyo nakuyemo ni uko iyo umuntu afite imyitwarire itameze neza akenshi haba hari indi mpamvu. Aho kugira ngo umufungirane muri iyo myitwarire uvuge ngo uyu ntashobotse, shaka impamvu iri inyuma kuko nuyikemura na we arajya ku murongo. Bityo rero ntutakaze icyizere kuri wa muntu muri kumwe.
Ni nde muntu ufatiraho icyitegererezo mu buzima bwawe?
Minisitiri Habyarimana: Navuga ko nagiye ngira benshi, kuko nagiye mvana kamwe kuri uyu, akandi kuri uyu gutyo gutyo.
Ariko wenda hari umuntu nkunda witwa Jeffrey [Jeff] Weiner yabaye Umuyobozi Mukuru w’urubuga LinkedIn. Ariko mu mateka ye, uburyo yahinduye ubuzima bwe, icyerekezo cy’akazi yakoraga akemera kwinjira mu kintu atatekerezaga mbere kandi yakijyamo akagera ku ntsinzi, mbona ari umuntu wo kwigirwaho.
Ni umuntu wemeye guhura n’ibyo atatekerezaga, akavuga ati reka niyizere wenda hari ikintu nabasha kugeraho, mbona ari umuntu yakwigiraho byinshi n’uburyo ndetse ahura n’abantu, uko aganira nabo n’ibindi byinshi umuntu yamwigiraho.
Ni iyihe ndangagaciro ikomeye wiyiziho?
Minisitiri Habyarimana: Akenshi nkubwiza ukuri! Nkubwiza ukuri icyo ntekereza. Ikindi nkunda ubunyangamugayo cyangwa ubunyakuri, nkunda kwemera kugendera mu kuri kw’ikintu. Ikindi ndi umuntu ukunda gutega amatwi abantu, nkabaha umwanya.
Uyu munsi uri Minisitiri! Hari ibanga wasangiza abakiri bato ryabafasha kugera ku ntego biyemeje?
Minisitiri Habyarimana: Icya mbere navuga ni uko abantu bakiri bato bajye basoma. Ntibakagarukire ku byo babona imbere yabo gusa, ahubwo bumve n’iby’ahandi uko bimera. Icya kabiri ni byiza kugira intumbero, ntibisaba imyaka n’ukiri muto agira intumbero, ukumva hari ikintu ukomeyeho no kureba akamaro gifite.
Mu gihe ubona ko kigiriye n’abandi akamaro azaba ari ikintu cyiza, mu gihe ari wowe wenyine […] ntekereza ko ari ikintu yakongera akareba. Ariko mu gihe intumbero ye avuga ati iki kintu nifuza kugeraho kiramfasha kizafashe n’abandi benshi, iyo ntumbero azayikomeze kuko nta kidashoboka. Ariko nta kidashoboka, mu gihugu turimo ufite indoto nziza nzi ko uzabona uburyo bwagufasha kugira icyo ugeraho, ushobora kutagera neza ku cyo watekerezaga ariko ikibi ni ukutagira indoto.
Video: Kayihura Innocent