Ni amakuru yemejwe na bamwe mu nshuti z'uyu munyamakuru usanzwe akora kuri Kiss FM mu biganiro bifasha abantu kuruhuka no kwishima.
Antoinette Niyongira bakunze kwita Anto, yibarutse uyu mwa wa kabiri (Ubuheta) nyuma y'igihe bigaragara ko yari akuriwe ariko akaba yarakomeje gukora uyu mwuga we.
Yibarutse umwana w'umuhungu ndetse n'imfura ye ikaba ari umungu ubu ifite imyaka itanu y'amavuko.
Antoinette Niyongira umaze imyaka 10 mu mwuga w'Itangazamakuru, yanyuze ku binyamakuru binyuranye aho yakoze kuri radio Isango Star, kuri Radio 10 ndetse ubu akaba ari kuri Kiss FM aho yagiyeho muri 2015.
Mu minsi yashize kandi yagiye atambutsa ibiganiro kuri YouTube birimo ibigamije kwigisha abantu gukora imwe mu mirimo yo mu rugo nko guteka ndetse no gutegura ibifungurwa binyuranye.
Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Umunyamakuru-Antoinette-wa-Kiss-FM-yibarutse-ubuheta