Uyu munyamakuru uzwi cyane mu nkuru zicukumbuye, yakoreye impanuka mu Karere ka Nyagatare ahitwa Bugaragara kuri uyu wa Mbere tariki 26 Nyakanga 2021.
Uyu munyamakuru Samuel Baker Byansi wakoze iriya mpanuka y'imodoka yaguye ubwo yari ayitwaye, yahise ajyanwa kwitabwaho mu bitaro by'Akarere ka Nyagatare bya Bugaragara.
Amakuru avuga ko nyuma yo kugezwa kwa muganga, abaganga bahise batangira kumwitaho ndetse bagatanga icyizere ko aza gukira.
Uyu munyamakuru yashyize amafoto kuri Twitter amugaragaza aryamye mu bitaro bigaragara ko ari kwitabwaho ku buryo hari icyizere ko akira mu gihe cya vuba.
Samuel Baker Byansi usanzwe azwiho ubuhanga mu gukora inkuru zicukumbuye, yanyuze mu binyamakuru binyuranye birimo Radio&TV10, ubu akaba akorera M28 Investigates ndetse na Royal FM.
Benshi mu bamukurikira kuri Twitter, bakomeje kumwihanganisha bamusabira gukira vuba akagaruka mu buzima busanzwe ubundi agakomeza akazi ke.
UKWEZI.RW