Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Nyakanga 2021, ahagana mu saa Tanu z’amanywa nibwo nyakwigendera yasanzwe yapfiriye mu nzu yari acumbitsemo mu Mudugudu wa Kinihira, Akagari ka Barinja, Umurenge wa Nyagatare nyuma yo kubona atabyuka uko byari bisanzwe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyagatare, Ingabire Jenny, yahamije ko aya makuru ari impamo, yongeraho ko isuzuma rikomeje harebwa icyateye urupfu rwe.
Ati “Nta burwayi buzwi yari asanganywe uretse amakuru y’impanuka twahawe na bagenzi be baturukanye iwabo mu Karere ka Burera, kuko yari asanganywe n’ikibazo cy’ijisho. Icyamwishe ntiturakimenya kuko kuri uyu wa Gatatu nibwo umurambo we ujyanwa i Kigali gusuzuma icyamwishe.”
Umuyobozi w’Abanyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Nyangatare, Ninsima Elia, yavuze uburyo bamenye aya makuru yo kwitaba Imana kwa mugenzi wabo.
Ati “Amakuru twayamenye mu ma saa Tanu, abanyeshuri bagenzi be babanaga mu gipangu kimwe ngo bakomeje kumva telefone isona, nibwo baje kubwira nyir’inzu bica urugi basanga aryamye yubamye yavuye amaraso, nibwo twatabaje ubuyobozi harimo na RIB, gusa yari asanganywe uburwayi bwatumaga yitura hasi.”
IGIHE yifuje kumenya iby’uko nyakwigendera yari asanganywe uburwayi butuma yitura hasi, ivugisha umuvandimwe wa nyakwigendera wavuze ko yari asanzwe agira ikibazo cy’isereri yaterwaga n’impanuka yakoze.
Ati “Mu mwaka wa 2020 yakoze impanuka ya moto ariko bimusigira uburwayi, yajyaga agira ibibazo by’isereri, hari n’imiti yajya ajya gufata kwa muganga imufasha, nta bundi burwayi yari afite uretse iyo mpanuka yakoze”.
Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Nyagatare, Dr. Ntawubizi Martin yasabye abanyeshuri bicumbikira kujya bareba bagenzi babo bakabana.
Ati “Nibyo uyu munyeshuri yasanzwe yitabye Imana, icyamwishe natwe ntitwagihamya kuko isuzuma riracyakorwa. Dufite ikibazo cy’amacumbi y’ishuri atatwemerera gucumbikira abanyeshuri bose, gusa ababa muri za geto tubasaba kuba bajya bashaka abo babana kuko bifasha gutanga amakuru iyo habaye impanuka nk’iyo, gusa nyakwigendera yabanaga na mugenzi we nuko yari yaratashye”.
Habayintwali Valens yitabye Imana ku myaka 30, akaba yari umwe mu bigaga ku nguzanyo ya leta yagenewe abarimu mu rwego rwo kubongerera ubumenyi. Yakomokaga mu Karere ka Burera, Umurenge wa Nemba.
Umurambo wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya Nyagatare, biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Nyakanga 2021, ujyanwa i Kigali gukorerwa isuzuma, ngo hamenyekane icyamwishe.