Umupadiri yanditse asezera ku nshingano ze kugira ngo ashinge urugo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Padiri Fidèle de Charles Ntiyamira
Padiri Fidèle de Charles Ntiyamira

Ni umupadiri uba mu gihugu cy'u Budage ahitwa Hannover, aho mu ibaruwa yanditswe tariki 18 Nyakanga 2021, amenyesha Mgr Nzakamwita ko asezeye mu butumwa bwo kwiha Imana, akaba agiye kuba Umulayiki biturutse ku mpamvu ze bwite.

Uwo mupadiri wanditse avuga ko ashaka gukomeza ubutumwa bw'Imana mu bantu mu bundi buzima bwa Kilayiki agashinga urugo, yanditse asa nk'uwinginga umushumba we amusaba kumwemerera icyo cyifuzo, kimuha ububasha bwo kuzuza umushinga we wo kubaka umuryango.

Nyuma yo kubona iyo baruwa, Kigali Today yaganiye na Musenyeri Servilien Nzakamwita, Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Byumba aho uwo mupadiri asanzwe akorera ubutumwa, Musenyeri avuga ko nawe yabyumvise ariko atarabona ibaruwa ya nyirubwite.

Yagize ati “Eh ibyo mubikuye he? Niba yasezeye ni ukuvuga ko ahisemo ibindi, kuko aba yakoze amasezerano y'ubuzima bwe bwose, kugira ngo ayo masezerano aveho binyura mu nzego za Kiliziya bagasuzuma impamvu avuyemo, bakamukuraho ayo masezerano basanga abikwiye, ubundi ari mu Budage nta n'ubwo ari inaha”.

Arongera ati “Nanjye nabyumvise ntyo ntegereje ko anyandikira ibaruwa iciye mu iposita, nanjye nkabishyira mu rukiko rwa Kiliziya bakamugobotora, cyangwa se bakamuha ikindi gisubizo ariko ubusanzwe iyo umuntu ahisemo kujya gukorera mu bundi buzima Kiliziya iramworohereza ikamugobotora. Buriya tuzamuha isubikwa rye ry'amasezerano, kuko kugira ngo abashe kubaka urugo, n'uko amasezerano ya mbere aseswa”.

Musenyeri Servilien Nzakamwita yatubguwe n
Musenyeri Servilien Nzakamwita yatubguwe n'urwo rwandiko

Uwo mushumba avuga ko yatunguwe no kumva iyo nkuru, aho atamukekeraho kuva mu bupadiri.

Ati “Byantunguye rwose nta n'ubwo nabimukekeraga, nta n'ubwo yigeze angisha inama, nabonye ari icyemezo yafashe kitateguwe, nari naramwohereje kwiga yari ageze igihe cyo kugaruka, ubwo yahisemo gukorera Imana mu bundi buzima”.

Ikindi cyatunguye Musenyeri Nzakamwita, ngo ni uburyo abenshi babonye ibaruwa yanditse mbere y'uko igera kuri Musenyeri, ibyo yafashe nk'ubukubaganyi mu gihe yaba yabikoze bimuturutseho.

Ni nyuma y'ikibazo yari abajije Kigali Today k'uburyo yabonye iyo baruwa, agasubizwa ko ari ibaruwa iri ku mbuga nkoranyambaga.

Agira ati (atangara), “eh yabishyize kuri Internet? Yampayinka!! Ubwo ni ubukubaganyi nabwo, ntabwo ari uko bigenda, kereka niba Internet ari yo yamutengushye ikabishyira ahagaragara, ariko niba ari we wabishyizeho ku bwende ibyo ni ubukubaganyi”.

Arongera ati “Yari kwandikira abo akwiye kwandikira, ahubwo yari no kuza tukicarana akambwira tukaganira nkamugira inama, nkumva ibibazo yahuye nabyo, naho ubundi kwandika gusa gutungura abantu, ntabwo ari byo”.

Padiri Fidèle de Charles Ntiyamira umaze imyaka 13 mu butumwa bwa Gisaseridoti, yahawe Isakaramentu ry'Ubupadiri tariki 09 Kanama 2008 muri Diyosezi Gatolika ya Byumba, ubu akaba yari amaze imyaka ine mu Budage, aho yari yaragiye kuminuriza kuri buruse ya Kiliziya.




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)