Buri minota 5 umukristo umwe ku isi yicwa azize kwizera kwe. Tekereza kubona umugabo wawe, umuvandiwe wawe cyangwa se papa wawe, yishwe n'umutwe w'abahezanguni kubwo kwizera kwabo(Ubukristo)! Ese wakomeza uhagaze mu kwizera? Ibi nibyo byabaye ku miryango myinshi ubwo umutwe ugendera ku matwara akaze ya kisiramu, Islamic state (ISIS) wicaga abakristo 21 b'abanya Egypt.
Mu 2015 ISIS yahinduye Mariam Farhad umupfakazi, kubera ko yishe umugabo we aciwe umutwe n'abasirikare azira ko ari umukristo no guhamya ukwizera kwe. Nubwo bimeze bityo ariko uyu mudamu yavuze ko bashikamye mu kwizera kwabo kandi ko biteguye kubabarira abo bicanyi. Mariam Farhad ati' Natewe ishema n'uko umugabo wanjye yahagaze kigabo agashikama mu kwizera kwe, akareka kwihakana Yesu agapfana ukwizera'
Icyo gikorwa cy'ubutwari bwo guhamya Yesu cyabereye mu birometero 150 mu majyaruguru y'umurwa mukura Cairo, mu gace kitwa El our. Abaturage bahongaho bavuze ko baha agaciro igitambo cy'abantu 21 bishwe bazira guhamya Kristo Yesu ndetse no kwizera kwabo. Amafoto y'izi ntwari zo kwizera yamanitswe mu rusengero rwa Sanctuary of Virgin Mary Church, ngo bazahore bibukwa.
Uwo mubyeyi wo mu kigero cy'imyaka 23 yavuze ko yamenye urupfu rw'umugabo we abibonye kuri televiziyo. Ati' Twabanjje kubabara cyane mu minsi 2 ya mbere, mbere ntitwari twakabimenya ariko ubwo twabonaga amashusho yabo barimo gutakira Yesu, twumvise tuguwe neza!' kuba abo bizera barapfuye bizeye Yesu nibyo bituma abasigaye bo mu miryango yabo bahamya ko bafite umunezero, batagira agahinda. Eo umuvandimwe wa Samuel wiciwe muri abo, yavuze ko buri gihe bahoraga babasengera kugira ngo Imana ibashikamishe mu kwizera kwabo(Kristo Yesu).
Ati'Twashimishijwe n'ibyo bavugaga muri ariye mashusho, ngo 'Yesu Kristo yatugiriye imbabazi' Ubwo twababonaga bicwa bazira ko ari abakristo, twumvise tuguwe neza kubera ko ari abana b'Imana kandi yabijyaniye. Ubu umudamu wa Samuel abayeho nta mugabo kandi n'abana ni imfubyi, ariko uwo muryango watangarije CBN News dukesha iyi nkuru ko bakomeye mu kwizera kandi bababariye Abajihadi banasengera kandi abagendera ku matwara akazi y'idini ya Islam, Islamic state(ISIS) basaba Imana ko yafungura imtima yabo bakamenya ukuri. Ikindi kandi bakamenya ko ibyo bakora ari ibyaha. Ati" ibyo rero twabikoze kubera ko Yesu yadusabye kubabarira buri cyaha cyose. Natwe twarabababariye kandi twizeye ko bazamenya Kristo Yesu."
Mariam aterwa ingabo mu bitugu no kubona hirya no hino ku isi hari abakomeza gushyigikira uburenganzira bwabo bwo guharanira ko ubukristo bwemerwa muri ibyo bihugu bitoteza abakristo. Ati' Dushimishijwe n'ukuntu badukunda, uburyo tutari tunabikwiriye'. Mariam kandi yageneye ubutumwa abatotezwa na Islamic state hirya no hino ku isi bazira ukwizera kwabo agira ati' Mwirira cyangwa ngo mubabare Imana izadushyigikira twese, kandi izuzuza amasezerano yayo kuko niyo Se w'imfubyi kandi akaba umugabo w'abapfakazi'.
Abakristo hirya no hino ku isi basabwa kugira icyo bakora, bakanasengera abatotezwa bazira kwizera kwabo, Imana ikagira icyo ikora nk'uko Elie Weise warokotse jenocide yakorewe Abayahudi wanahawe igihembo kitiriwe Nobel yabivuze ati' Tugomba kugira icyo dukora kuko guceceka bituma abatoteza batabihagarika'
Source : https://agakiza.org/Umupfakazi-Mariam-wiciwe-umugabo-we-azira-ubukristo-yagumanye-ukwizera.html