Ibi bibaye nyuma y'aho Diamond akomeje kuba ikirangirire muri Afurika, aho yasinyanye amasezerano y'ubufatanye na Warner Music Group mu mezi abiri ashize. WMG ni inzu ikomeye cyane ku isi ifasha abahanzi b'ibyamamare barimo na Burna Boy wo muri Nigeria. Ni imwe mu masosiyete akomeye kandi ikaba iya gatatu mu bucuruzi bw'umuziki ku isi, ifite icyicaro muri Amerika.
Buster ubona ko Diamond ari Michael Jackson wa Afurika
Mu ntangiriro z'iki cyumweru, Diamond yitabiriye ibihembo bya BET aho yatorewe kuba umuhanzi mpuzamahanga witwaye neza n'ubwo atatsindiye uyu mwanya yahigitswe ho na Burna Boy.
Kugeza ubu Diamond aracyari muri Amerika aho yari yaritabiriye BET Awards. Ubwo bari mu nama ya sitidiyo, Diamond yari kumwe n'ibyamamare birimo Buster Rhymes, Swizz Beatz, Babu Tale (umujyanama we), Hit Maka, Ot Genasis n'abandi, Buster yakuriye ingofero Diamond amubwira ko ari ikirangirire muri Afurika, agira ati: "Michael Jackson ukomoka muri Afurika, Diamond Platnumz. '
Diamond umaze ku ikirangirire muri muzika ku rwego rw'isi