Umushoferi w'i Musanze yazanye abanyeshuri i Kigari afatwa asubiranyeyo abagenzi yabaciye 7.000Frw #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mushoferi wafashwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 03 Nyakanga, yari atwaye imodoka itwara abagenzi mu buryo bwa rusange yo mu bwoko bwa Coaster.

Yafatiwe mu Murenge wa Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge ubwo yari atwaye abagenzi batanu abakuye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo abajyanye mu Karere ka Musanze yabaciye 7 000 Frw kuri buri mugenzi.

Uyu mushoferi witwa Ndayisaba Daniel yavuze ko asanzwe akorera mu Mujyi wa Musanze, yageze kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo azanye abanyeshuri bo mu ishuri rya IPRC Nyakinama agahita yigira inama yo gushaka abagenzi asubiranayo.

Avuga ko yabanje gushyiramo umwe mu bagenzi ngo kuko basanzwe baziranye, ako kanya aba abonye n'abandi berecyeza i Musanze.

Ati 'Nyuma nibwo naje kubona n'abo bandi bajyayo na bo ndabatwara. Muby'ukuri narenze ku mabwiriza nyazi cyane ko niyumvishaga ko nta kibazo ndibuhure nacyo mu nzira kuko nabonaga ari bake.'

Ndayisaba Daniel yagiriye inama abashoferi bakora cyangwa batekereza gukora nk'ibyo yakoze ko babyirinda kuko bazafatwa bakabihanirwa ahubwo ko bakurikiza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko iyo modoka yafashwe n'abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda ubwo yari igeze aho Akarere ka Nyarugenge gahanira imbibi n'Akarere ka Rulindo.

Yagize ati 'Kuva amabwiriza yasohoka avuga ko ingendo zitemewe hagati y'Uturere twagiye tubona amakuru y'abantu barenga kuri ayo mabwiriza bagatwara abantu mu tundi turere ariko kubera imikoranire myiza dufitanye n'abaturage bakaduha amakuru bamwe tukabafata. Uyu mushoferi na we yazanye abanyeshuri mu gusubihrayo atwara abantu bitemewe arenga ku mabwiriza nkana.'

CP Kabera yavuze ko mbere y'uko ayo mabwiriza ashyirwa mu bikorwa hatanzwe umunsi umwe ngo abantu bisuganye bagere aho bakagombye kuba bari ariko harimo abatarabyubahirije.

Avuga ko kandi ko uriya mushoferi yashatse kungukira muri aya mabwiriza.

Ati 'Reba nk'ubu aba baturage bari bagiye kwishyura itike y'ibihumbi birindwi kandi ubusanzwe siyo igenderwaho kugera i Musanze, ugasanga rero hari abashaka kungukira muri ibi bibazo turimo nyamara bakirengagiza ko izo nyungu zigira ingaruka z'ako kanya. Urugero iyi modoka irafungwa na we akurikiranwe ahanwe bityo ibyo yari yizeye nk'inyungu bimubere igihombo gusa.'



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Umushoferi-w-i-Musanze-yazanye-abanyeshuri-i-Kigari-afatwa-asubiranyeyo-abagenzi-yabaciye-7-000Frw

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)