Umugore w'umushinwa usanzwe ari ikimenyabose ku mbuga nkoranyambaga yagize ibyago umubiri we uhagarika gukora ubwo yarimo kwiyongeresha ibice 3 by'umubiri ku munsi umwe.
Madamu Xiaoran w'imyaka 33,yahuye n'uruva gusenya ubwo yarimo kwibagisha umubiri we birangira bimuviriyemo urupfu.
Uyu mugore yakoze amahitamo y'ubwiyahuzi kuko ku munsi umwe yashatse kwibagisha ibice by'umubiri 3 icyarimwe birangira ahasize ubuzima.
Xiaoran arakunzwe cyane mu Bushinwa kuko akurikirwa n'imbaga y'abantu 130,000 ku rubuga rwo mu Bushinwa rwitwa Sina Weibo.
Uyu mugore yari yahisemo kwihindura ibice by'umubiri we no kongereshaamabere mu ntara ya Zhejiang ndetse yemera gusinya ku mpapuro zivuga ko ingaruka zamugeraho ntawe ukwiriye kuziryozwa.
Nyuma yo kubagwa,umubiri we wananiwe gukomeza gukora niko gupfa yishwe no gushaka ubwiza ku buryo bukabije.
Ivuriro ryakoreraga madamu Xiaoran ryemeye amakosa ryakoze yo kwemerera uyu mugore ibyo yashakaga bituma abayobozi bahita barifunga.
Umuryango wa nyakwigendera wakamejeje aho uri gusaba ibi bitaro impoazamarira y'ama Yuan 920,000.
Muri gicurasi nibwo uyu mugore yasuye iri vuriro agirwa inama yo kwibagisha amaboko,mu rukenyerero n'inda ndetse no kongeresha amabere.
Uyu mugore yemeye gukoresha ibi bintu byose icyarimwe bituma amara amasaha 5 abagwa byatumye nyuma y'iminsi 2 atangira kumva uburibwe budasanzwe no kunanirwa guhumeka.
Yihutiye kwa muganga igitaraganya ariko nyuma y'umunsi umwe bimwe mu bice by'umubiri we bihagarika gukora byatumye ajyanwa mu bitaro by'indembe.
Source : https://yegob.rw/umuslay-yashatse-kwibagisha-ngo-akurure-abagabo-birangira-ahasize-ubuzima/