Umusore yabenze inkumi igitaraganya ubwo yamenyaga ko ari Slayqueen. – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umusore wo muri Nijeriya yahatiwe guhagarika ubukwe bwe hutihuti nyuma yo kuvumbura ko umukunzi we bendaga kurushinga ari slayqueen (atunzwe no kumansura akishyurwa).

Umusore kuri Twitter wamenyekanye nka Okoye Cardinal yahisemo guhagarika ubukwe ku munsi wa nyuma akimara kubona utuvidewo tubiri, turimo uwo bari bagiye gushyingiranwa, arimo abyina amansura .

Okoye ngo yari akunze gutakagiza uwo mukobwa bari bagiye kubana mu nshuti ze. Umwe murizo, yagize atya asanga uwo mukobwa asanzwe amuzi kuri Whatsapp, yoherereza utuvidewo tubiri Okoye, tugaragaza uwo mukobwa amansura.

Ibi byatumye umuhungu wakunze kuvuga ko ' umukunzi we ari indahemuka akaba n'utinya Imana' ahita ahagarika ubukwe.Iyi nshuti yagize iti ' Inshuti yanjye iba mu Bwongereza yanyoherereje videwo y'umukobwa bagiye kubana, avuga ko atinya Imana. Nasanze iyo nkumi nyizi, ndeba sitatasi (status) ze. Namwoherereje utuvidewo tubiri tw'uwo mukobwa. Ubukwe bwahise bupfa shaa.'



Source : https://yegob.rw/umusore-yabenze-inkumi-igitaraganya-ubwo-yamenyaga-ko-ari-slayqueen/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)