-
- Umutare Gaby n'umuryango we
Iyi nkuru ije itunguranye cyane kuko muri 2019, Umutare Gaby ubwo aheruka kuganira na KTPress, yavuze ko yumva atagikeneye kuba mu mwuga w'ubuhanzi.
Umutare asobanura ko guhagarika umuziki yari yarabitewe n'uko yagombaga kubanza kwita ku muryango we no kumenyera Australia nk'igihugu gishya yari agiye guturamo, ariko ubu ngo yumvaga igihe kigeze agasubukura ibikorwa by'ubuhanzi dore ko yarangije no gutunganya indirimbo nshya yise ‘Umuntu'.
Umutare yimukiye muri Australia hamwe n'umugore we muri 2017, aho yari amaze imyaka ine atakigaragara mu ruhando rw'abahanzi.
Mbere yo kujya kuba muri Australia, Umutare Gaby wamamaye cyane mu ndirimbo nka ‘Ni wowe, Urangora, Mesa kamwe n'izindi, yari umwe mu bahanzi Nyarwanda b'abahanga mu njyana ya Afro beat n'injyana zituje kandi zicuranganye ibicurangisho by'umwimerere.