Umujyi wa  LONDON , Umuvinyo mwinshi, inzoga zinyura mu kirere nk'imvura iri kugwa, ntacyo bari bitayeho kuba bazimena, amashusho atandukanye yagiye aca ku bitangazamakuru bitandukanye birimo CTVNEWS, yerekanye uburyo abanywi bafunguye utubari n'utubyiniro nk'umuhango mukuru warutegerejwe. Abantu bari uruvanganzoka kuko ibyo guhana intera byavuyeho, kwambara agapfukamunwa biba nk'amateka, babyina umuziki karahava baranywa burinda bucya.
Iki cyemezo cyo gufungura utubari n'utubyiniro tw'ijoro bije mu Bwongereza nyuma y'amezi 17 nta muntu ukandagiza ikirenge mu tubari. Ubu kwambara agapfukamunwa ntabwo biri mu mategeko n'amabwiriza mu Bwongereza. Gusa amakuru akomeza avuga ko abashinzwe ubuzima rusange batinya ko ibyo birori bishobora guteza ikibazo gikomeye, kubera ko kuvanga abantu benshi byazatuma ubwongereza bwongera abarwayi ba coronavirus.
Bari babyise umunsi w'ubwigenge