Ni ikigo kivugwa mu bihombo kuva cyashingwa kandi gifite inshingano zikomeye zikora ku buzima bwa benshi. Nta muyobozi n’umwe ukirambamo, uwakabije yakiyoboye imyaka hafi ine kandi na we yasoreje muri gereza.
Alfred Dusenge Byigero uherutse kwirukanwa ku buyobozi bukuru bwacyo, we manda ye yamaze iminsi 198. Ni umuntu wa Gatatu wambuwe inshingano zo kuyobora iki kigo mu gihe cy’imyaka irindwi.
Iyirukanwa rya Byigero ryatumye bamwe bongera gutera agatima kuri iki kigo, bibaza ibibazo gifite n’igituma bikomeza kuba akarande. Yirukanywe nyuma y’amasaha make Inteko Ishinga Amategeko isubitse igikorwa cyo kwakira Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Claver Gatete, kugira ngo atange ibisubizo ku bibazo bimaze igihe bigaragara muri Wasac.
Mu yandi magambo, Minisitiri w’Intebe yasabye ko kumva ibisubizo bya Gatete bihagarara arangije ahita yirukana Byigero wari Umuyobozi wa Wasac.
Byigero yazize iki?
Ubusanzwe Byigero ni umuhanga mu by’amashanyarazi, yabiminuje muri Kaminuza ya Twente mu Buholandi hagati ya 2006-2007 abona Masters, mbere yaho yari yarize muri Kaminuza y’i Benghazi muri Libya hagati ya 1991 na 1996 mu bijyanye n’ikoranabuhanga (Electronics Engineering).,
Hagati ya 2012 na 2017 yakoze muri RURA nk’Umuyobozi Mukuru wungirije, ahava ajya gukora muri Île Maurice aho yari Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu wagereranya na RURA yo mu Rwanda. Yamaze kuri uwo mwanya umwaka n’amezi atatu, arahava amara undi n’amezi arindwi mu kigo cy’abikorera gikora mu bijyanye n’amashanyarazi ari na ho yavuye mu Ukuboza agirwa Umuyobozi Mukuru wa Wasac.
Mu minsi 198 yamaze ayobora Wasac, bivugwa ko mu bintu bya mbere byamugoye harimo kumva neza imishinga y’iki kigo, ku buryo abasha guhuza icyerekezo n’abo ayobora ahubwo we yisanze “ashaka gutwara ibintu mu buryo bwe”.
Umwe mu bahaye amakuru IGIHE yagize ati “We ni umuntu ukunda guca ibintu hejuru. Ni cyo Muzola yari yarabashije, nibura we wabonaga ko yumva neza imishinga kuko yamaze igihe kinini akora muri Mininfra ayobora imishinga, irimo n’ijyanye n’amazi, akamenya uko iteye no kuyishakira ibisubizo.”
Hagati ya Mata na Gicurasi, abakozi batatu bo mu buyobozi bukuru bareguye ku mpamvu zabo bwite. Hari bamwe bavuga ko kubona nk’ushinzwe imari n’ushinzwe imishinga mu kigo nk’iki begura, bigaragaza ko “harimo ibibazo”.
Ku rundi ruhande, Byigero ashimirwa ko yari umuntu uzi kuzamura “morale” y’abakozi, akabiyegereza, agaharanira ko bagira imibereho myiza. Urugero rutangwa ni nk’ukuntu ku munsi w’abagore, bose yabatunguye akabaha ururabo.
Kuva Wasac yashingwa mu 2014 [ kuko mbere yaho, amazi n’amashanyarazi byari mu kigo kimwe, EWSA] imaze kuyoborwa n’abantu batatu.
Uwabimburiye abandi ni Sano James, wari usanzwe ari Umuyobozi Mukuru wungirije muri EWSA. Yavuye ku buyobozi bw’iki kigo afunzwe mu 2017 nyuma yo gukurikiranwaho ibyaha byo gukoresha nabi umutungo no gutanga amasoko mu buryo bunyuranyije n’amategeko, nyuma agirwa umwere.
Mu gihe cye hakozwe amavugurura menshi, ibijyanye no gukoresha mubazi bishyirwamo imbaraga n’ibiciro by’amazi birahinduka. Gusa imishinga igamije gukwiza amazi ntiyari yakabaye myinshi cyane.
Umudive “wifunga” yahinduye ibintu
Sano yaje gusimburwa na Eng. Aimé Muzola wari uvuye muri Mininfra aho yari ashinzwe imishinga. Yamaze imyaka itatu ayobora iki kigo.
Abenshi mu bakurikiranye imikorere ya Wasac ku ngoma ye, bahamya ko ari umuntu wari warashyize imbere gahunda zigamije guteza imbere imishinga, ku buryo hubatswe inganda z’amazi mu bice bya Nyagatare, Gishira [Rubavu], Bugesera n’ahandi.
Yari azi kugenzura akantu ku kandi kubera inararibonye yari avanye muri Mininfra, ku buryo nk’umuntu wagenzuraga imishinga y’igihugu cyose, kugenzura ivuga ku mazi gusa bitari bimugoye.
Yahuzaga cyane na Umuhumuza Gisèle wari umwungirije ku buryo uyu mugore yakurikiranaga inshingano ze mu buryo bwa tekiniki, umukuriye we akareba imishinga migari ku rwego rwa politiki.
Ku bwa Muzola ngo nta mukozi wigeze winjira muri Wasac aciye mu nzira zidafututse zirimo iza ruswa nk’uko mbere yaho byari byarimakajwe, gusa akanengwa ikintu kimwe.
Yanengwaga ko ari umuntu udasabana n’abakozi, ugira igitsure cyinshi ku buryo hari n’abakozi bamwe batinyaga kumuvugisha, bimwe abantu mu Kinyarwanda gipfuye bita “kwifunga”. Ni umugabo w’umudive wari ufite amahame akomeye agenderaho.
Muzola ubwo yaba yarazize iki?
Ku ngoma ye, Wasac yahawe amanota make inshuro zirenga eshatu zikurikiranya muri Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ndetse yagera n’imbere ya Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe kugenzura uburyo umutungo wa leta ukoreshwa, akanengwa, na byo biba inshuro zikurikirana.
Uko kubona amanota make imbere ya PAC no muri Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari bivugwa ko ari byo byamwirukanishije.
Umuhumuza we ni shyashya?
Abayobozi batatu bamaze kunyura muri Wasac basimburana ariko bagasigamo Umuhumuza Gisèle wanahawe inshingano zo kuba ayobora iki kigo by’agateganyo.
Amaze imyaka umunani muri Wasac, ku buryo azi aho ibibazo byayo bishingiye. Yabaye Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi kuva mu 2014 ubwo iki kigo cyayoborwaga na Sano.
Abamuzi basobanura ko ari umugore w’umuhanga, uzi gukora inshingano ze kandi akagira umwete cyane. Bivugwa ko impamvu ahanini abayobozi bakuru birukanwa we agasigara, bishingiye ku buryo we yubahiriza ibyo ashinzwe.
Hari abakozi ba Wasac bibaza impamvu ahubwo atazamurwa mu ntera ngo agirwe Umuyobozi Mukuru. Gusa hari uwabwiye IGIHE ko mu gihe na we yaba agiye ku buyobozi bukuru ashobora kwirukanwa mu gihe cyose nta mpinduka zabanje gukorwa muri Wasac.
Wasac ifite abakozi bagera ku 1200 ku biro bikuru byayo, amashami 20 ndetse n’inganda 25 zitunganya amazi hirya no hino mu gihugu.
Ibihombo muri Wasac byabaye karande
Kuva Wasac yashingwa mu 2014, ni cyo kigo cya leta gihora hejuru muri byose mu gucunga nabi umutungo wa leta. Ni mu gihe inshingano gifite zingana ubuzima, amazi yabuze, ubuzima na bwo bwaba mu marembera.
Mu 2019 amafaranga y’u Rwanda, Miliyari 8,6 Frw yakoreshejwe nabi, mu gihe mu 2018 yari miliyari 5,6 Frw.
Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ya 2020, igaragaza ibibazo agahishyi muri iki kigo birimo kuba nta genamigambi rihamye gifite no kuba kuva muri Kanama 2019 gifite Inama y’Ubutegetsi ituzuye.
Ibi byiyongeraho ko nta bugenzuzi buhamye bukorwa kugeza ku kuba hari inyandiko zimwe za banki zihimbwa n’andi makosa akomeye mu bijyanye n’icungamutungo.
Mu mwaka ushize w’ingengo y’imari, iki kigo nticyigeze gitanga inyandiko zigaragaza uko umutungo wacyo uhagaze n’ibindi.
Umwaka ku wundi, ni ko kandi muri iki kigo habonekamo ibihombo bishingiye ku mazi apfa ubusa nk’aho mu 2020, ayapfuye ubusa ashobora kubarirwa agaciro ka miliyari 6,3 Frw mu gihe waba ubariye meterokibe imwe kuri 323 Frw nk’igiciro cyo hasi, wayibarira ku giciro cyo hejuru akaba miliyari 17,4 Frw. Icyo gihe metero kibe imwe yaba ibariwe kuri 895 Frw.
Muri uwo mwaka iki kigo cyahombye miliyari 9,4 Frw, uruhare runini rwayo ni amazi yapfuye ubusa n’atarishyujwe, amazi yishyujwe ku biciro bitari byo, imanza cyatsinzwe n’ibindi.
Ubaze nibura amafaranga Wasac yagombye, ni 50% by’ayo yari yinjije mu 2019 kuko icyo gihe yari miliyari 18,7 Frw.
Kugera muri Werurwe 2021, Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro cyishuzaga Wasac imisoro irenga miliyari 2,2 Frw utabariyemo amande y’ubukererwe. Uyashyizemo ubu Wasac igomba kwishyura miliyari 3 Frw.
Ibi bibazo bikurikira kandi imishinga idacungwa neza nk’uruganda rwa Nzove rwashowemo miliyoni 30$ mu 2018.
Hari nk’umushinga witwa Kigali Water Ltd kugeza ku wa 30 Kamena 2019 wari umaze guhombya iki kigo miliyari 2,7 Frw.
Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Obadiah Biraro, mu mwaka ushize yabwiye abagize Inteko Ishinga Amategeko ko abayobozi ba Wasac bageze aho banga ko iki kigo kigenzurwa.
Ati “Usibye ko Wasac ari ikigo cya Leta ubundi twari kuba twararetse kujyayo kuko baratubujije.”
Hari ababona amazi bagashima rusengo
Imikorere idahwitse ya Wasac ituma ibibazo by’amazi bikiri ingutu mu gihugu, nk’aho hari uduce tukivoma ibirohwa no mu Mujyi wa Kigali ukabona abantu babona amazi rimwe mu minsi itatu.
Ibyo binajyana n’imiyoboro ishaje hirya no hino aho usanga amazi apfa ubusa. Iki kigo kandi cyakunze kunengwa n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari gukora amakosa mu isinywa ry’amasezerano gikorana n’abandi bafatanyabikorwa, ibintu bishobora kugira uruhare ku izamuka.
Hari n’amavomo ari hirya no hino mu gihugu yubatswe ariko adakora uko bikwiriye, urugero ni nk’ayo mu Karere ka Nyagatare na Karongi aho 57% by’ayubatswe adakora.
Mu Karere ka Gakenke ho hagaragara amavomo menshi yangiritse ariko ntiyasanwa, ibigega biva by’i Rwamagana n’ibindi byinshi.
Ruswa yahawe intebe
Wasac iri mu bigo bidasiba kugaragara muri Raporo y’Umuryango Mpuzamahanga urwanya Ruswa n’Akarengane, Transparency International, Ishami ry’u Rwanda.
Iherutse gushyirwa hanze igaragaza ko muri Wasac ruswa irimo ku kigero cya 5,40% ivuye kuri 3,53% mu 2019.
Ingabire Marie Immaculée uyobora uyu muryango aherutse kubwira IGIHE ati “ Wasac, ni ikigo gishobora kuba cyaracunzwe nabi igihe kinini ku buryo no kukizahura bitazoroha [...] cyajemo imico mibi, imikorere mibi isa n’iyabaye akarande.”
Umuti uzaba uwuhe?
Wasac ni kimwe mu bigo bya leta bikora ubucuruzi kandi bifite umutungo munini cyane. Nko mu 2019, umutungo wayo wagenzuwe wari ufite agaciro ka miliyari 49,8 Frw.
Muri Kamena 2020, Biraro yabwiye IGIHE ko ibigo uko byaba bimeze kose bigomba kuba bihuriye ku buryo buhamye bwo gucunga umutungo ku buryo icyari kigamijwe kigerwaho. Hanyuma ibikorwa ubucuruzi, byo bikaba bihuriye ku kuba biba bigomba kubyara inyungu kandi inshuro nyinshi “ntibyoroha”.
Yavuze ko ubundi iyo umuntu avuze ikigo cy’ubucuruzi, ikintu cya mbere kigomba kumvikana, aba ari inyungu, bityo ko mu gushyiraho itegeko, hakwiye no kurebwa ku bigomba kuba iyo inyungu itabonetse.
Ati “Kuki bitabona inyungu? Ese birashoboka? [...] Iyo inyungu itabonetse bigenda bite? Hari amategeko, hari ikiba cyabiteye, hari ibyo tugomba kuzirikana ku buryo ikintu cyose dukora duhagarara kuri rya hame rya mbere. Iyo bitabonetse bigenda bite?.”
Itegeko rishya rijyanye n’imicungire y’ibigo bya leta bikora ubucuruzi, riha Perezida wa Repubulika ububasha busesuye bwo kuba yabikuraho cyangwa se yabihindurira inshingano.
Kuba iteka rishyiraho ikigo cya leta cyangwa se rigikuraho rigomba kuba ari irya Perezida, bisobanurwa nk’ibigamije kwihutisha “ishyirwa mu bikorwa rya politike n’ingamba bya Leta naho sosiyete y’ubucuruzi igengwa na Leta igashyirwaho hakurikijwe amategeko agenga amasosiyete y’ubucuruzi”.
Aho abo bayobozi ba Wasac ntibarengana?
Wasac ni kimwe mu bigo bya leta bifite inshingano ziremereye. Mu 2024 kigomba guharanira ko abanyarwanda bose bazaba bagerwaho n’amazi bavuye kuri 86% bayafite uyu munsi.
Ibyo bivuze ko kigomba gukora imishinga kikanacuruza kuko gikora ubucuruzi bw’amazi. Aha ni ho ruzingiye. Urebye nk’imiterere ya REG, ifite ibigo bibiri, EUCL na EDCL; kimwe gishinzwe ubucuruzi ikindi gishinzwe imishinga.
Muri Wasac ho si ko bimeze, ibintu byose bibumbiye mu kigo kimwe, ku buryo kujya kugenzura ikigo gikora ubucuruzi ukabikora mu ndorerwamo y’amategeko ya leta byo ubwabyo hari ababibonamo igihanga.
Ni kenshi na bamwe mu bayobozi ba Wasac bakunze kuvuga ko iki kigo gikwiriye kuvugururwa ku buryo bimera nk’uko muri REG bimeze, nibura ko byakemura ikibazo cy’imicungire mibi y’umutungo mu buryo bumwe cyangwa ubundi.