Ni indirimbo yasohokanye n'amashusho yayo yerekana ibihe by'ingenzi by'ibirori by'ubukwe bwabo bwabaye muri Gicurasi uyu mwaka.
Muri iyi ndirimo yiganjemo amagambo y'icyongereza, uyu muhanzi atangira avuga ko umugore we ari we uza imbere ya byose kuko yemeye kumukunda uko yamusanze.
Mu nyikirizo, Meddy akomeza avuga ko uriya mugore we imbere ye asobanuye byose kuri we, ati 'unkunda cyane kurusha uko nikunda ndagira ngo ubimenye, unyizera cyane kurusha uko niyizera, ndashaka kuguha urukundoâ¦'
Akomeza agira ati 'Ndi uwawe nawe uri uwanjye nguhaye umutima wanjyeâ¦'
Mu magambo aririmba mu kinyarwanga, hari aho agira ati 'Bwiza nahawe n'Imana [ubundi agakomeza mu cyongereza] ngukunda byo gusara, nta muntu uzagusimbura uri nimero yanjye ya mbereâ¦'
UKWEZI.RW