Uyu mubyeyi w’imyaka 52 y’amavuko avuga ko kuva Jenoside yakorewe Abatutsi yahagarikwa mu 1994 yatangiye kubaho bimugoye kuko atagiraga inzu yo kubamo ndetse no gucumbika bikamugora kuko nta mafaranga y’ubukode yabonaga.
Yagize ati “Hari igihe cyageze bansohora mu nzu bakajya banzamuriraho ibiciro buri munsi ariko Imana yandokoye ntiyabyemeye. Natangiriye ku nzu y’ibihumbi bitanu bigenda bizamuka bigera aho bindenga nkabura n’uko nita ku bana banjye.”
Binyuze mu Muryango w’Abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (AERG) UR/Huye yubakiye inzu Mukandoli kugira ngo abashe kubona aho kuba atuje.
Umuhuzabikorwa wa AERG muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye, Mutijima Venuste, avuga ko buri mwaka bakorera ubuvugizi umuntu umwe warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo ahabwa ubufasha.
Ati “AERG ikora ubuvugizi kuri Kaminuza bw’umuntu umwe warokotse Jenoside utishoboye, muri gahunda zo kwibuka bagateganya n’amafaranga yo kumuremera.”
Mukandoli yatangiye gukorerwa ubuvugizi mu 2018, haboneka amafaranga makeya atangira kubakirwa, nyuma bongeramo andi kugira ngo inzu yuzure ndetse ishyirwemo n’ibikoresho by’ibanze.
Bamuhaye inzu yatwaye asaga miliyoni 6,5 Frw n’ibikoresho kugira ngo atangire kubaho neza.
Mutijima ati “Twaramusuye dusanga yabaga mu nzu acumbika kandi iyo ucumbitse uba uri aha, ejo ukimuka bitewe n’ubushobozi buke. Twifuje kumuha inzu nziza ariko tumushyiriramo n’ibikoresho kugira ngo abashe kubabo atuje.”
Uyu mubyeyi yahawe ibikoresho birimo intebe zo mu nzu, ibitanda bibiri, matelas eshatu n’ibiribwa bitandukanye.
Mukandoli w’abana batatu yavuze ko yishimye kandi yabonye umusingi wo kuyoboka ibikorwa bimuteza imbere.
Ati “Ndi gutekereza uburyo nashaka igishoro nkacuruza cyangwa nkorora amatungo magufi. Ubu ndumva ntuje mu mutima wanjye kandi mfite umutekano, icyo gukora ndagishaka kugira ngo niteze imbere.”
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yashimiye Kaminuza y’u Rwanda igikorwa cyiza yakoze, avuga ko kuba byaragizwemo uruhare n’urubyiruko rwibumbiye muri AERG bitanga icyizere cy’u Rwanda rw’ahazaza.
Ati “Icya mbere ni uko dufite icyizere cy’ejo heza. Bigaragara ko ubumenyi bigishwa atari ubwo mu ishuri gusa ahubwo babuhuza no gukemura ibibazo Abanyarwanda bafite. Icyo gihe n’iyo umuntu agiye hanze arangije amasomo avamo umuyobozi mwiza, umuganga mwiza cyangwa umujyanama mwiza.”
Sebutege avuga ko mu 2018 mu Karere ka Huye hari imiryango 198 itari ifite aho kuba ndetse hari n’inzu 594 zagombaga kuvugururwa. Iyo miryango yose yamaze kubakirwa ndetse n’izo nzu ziravugururwa.
Umuyobozi ushinzwe Ubutegetsi muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye, Nzitatira Wilson, yijeje ko bazakomeza kugira uruhare mu iterambere ry’Akarere ka Huye aho Kaminuza y’u Rwanda ifite ishami kuko bisanzwe biri mu nshingano zabo.
Yavuze ko Kaminuza ifite inshingano zo kwigisha, gukora ubushakashatsi no kugira uruhare mu iterambere ry’aho iherereye.