Urubyiruko rw’i Musanze ruhanze amaso agakiriro kazarufasha guhangana n’ingaruka za Covid-19 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Imirimo yo kubaka aka gakiriro yakagombye kuba yararangiye muri Mutarama uyu mwaka ariko hemejwe ko kongererwa ubushobozi uretse ko icyorezo cya Covid-19 na cyo cyabaye imbogamizi.

Kuri ubu kubaka Agakiriro ka Musanze bigeze ku gipimo cya 98% kuko imirimo isigaye ari ijyanye n’isuku no gusoza imihanda izafasha abazaba bagakoreramo n’abazaba bakagana kugera aho bifuza, byose bikazatwara ingengo y’imari ya miliyari 1,1 y’amafaranga y’u Rwanda.

Bamwe mu bakozi bakora iyi mirimo yo kubaka, bavuga ko batangiye kwiteza imbere kubera imirimo bahabonye.

Nzanzimana Daniel ni umwe muri bo wo mu Murenge wa Cyuve, yagize ati “Turashimira Perezida wa Repubulika Paul Kagame uhora adutekerezaho akatuzanira ibikorwa nk’ibi by’iterambere, mbere wabisangaga mu mujyi gusa ku buryo umuntu uturutse mu cyaro byaragoraga ndetse no kubonayo aho ukorera ntibyabaga byoroshye. Ubu rero niteguye ko umwana wanjye narangiza kwiga nzahita mushakiramo umwanya na we atangire gukora bitamugoye kandi ari no hafi yo mu rugo.”

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Wungirije Ushinzwe Imari, Ubukungu n’Iterambere, Rucyahanampuhwe Andrew, yavuze ko aka gakiriro gafite ubushobozi bwo kuzakira abantu 1000, ubu bakaba bamaze kwandika abantu 694.

Yagize ati “Kazadufasha kuzamura imishinga mito n’iciriritse yo mu Karere, kongera umubare w’abakora imirimo idashingiye ku buhinzi n’ubworozi gusa, kurengera ibidukikije no kuzamura ubukungu muri rusange.”

Akomeza agira ati" Iki ni icyiciro cya mbere hateganyijwe n’icya kabiri kizaba gifite aho kumurikira ibikorwa byabo n’ibiro byo gukoreramo. Icyo dusaba abazahakorera ni ugukora imishinga iramba, kongera ubunyamwuga no kurushaho kongera urwego rw’amasoko n’agaciro k’ibyo baba bakoze.”

Aka Gakiriro ka Musanze kubatswe mu Murenge wa Cyuve mu Kagari ka Bukinanyana mu nkengero z’Umujyi wa Musanze. Aho kubatswe hari umugambi wo kwagurirwa uyu mujyi ugenda utera imbere cyane. Aka gakiriro kubatswe ku bufatanye bw’Akarere ka Musanze n’Ikigo cy’Ababiligi Gishinzwe iterambere (Enabel)/LODA.

Agakiriro ka Musanze kazatangira gukorerwamo muri Nzeri



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)