Uruganda rwa Nyiramugengeri rw’i Gisagara rugiye gutangira gutanga amashanyarazi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Imirimo yo kubaka uru ruganda izasozwa mbere y’uko umwaka wa 2021 urangira ari nabwo ruzaba rutanga megawati 80 nk’uko biteganyijwe, ariko ku itariki 09 Kamena 2021 rwatangiye kugeragezwa rugatanga amashanyarazi angana na megawati 40 mu cyiciro cya mbere cy’igeragezwa.

Umuyobozi Mukuru ukuriye imirimo yo kubaka uruganda rw’amashanyarazi rwa Hakan, Dominique Gubbini, yavuze ko imirimo yo kubaka uru ruganda izasozwa rutwaye amadolari asaga miliyoni magana ane (400,000,000 $). Ni hafi miliyari 400 Frw.

Gubbini yavuze ko ubusanzwe uru ruganda ruba rwaratangiye gutanga amashanyarazi uhereye muri Mutarama 2021, ariko byagiye bitinda bitewe n’ibibazo byatewe n’ingaruka za Covid-19, aho rimwe na rimwe ibikoresho byo kurwubaka byageraga mu Rwanda bitinze.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko uru ruganda nirurangira rwose rugashyirwa ku muyoboro mugari bishobora gutuma igiciro cy’amashanyarazi kigabanuka kuko amashanyarazi akomoka kuri Nyiramugengeri adahenze cyane ugereranyije n’amashanyarazi akomoka ku mazi cyangwa akoresha mazutu.

Yongeraho ko Nyiramugengeri iri mu gishanga cy’i Mamba ihagije, ku buryo yazifashishwa mu gihe cy’imyaka ibarirwa muri 26 cyangwa irenga.

Ibi kandi biherutse gushimangirwa na Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Claver Gatete, ubwo yasuraga uru ruganda umwaka ushize wa 2020, aho yemeje ko nirwuzura ruzagabanya ikiguzi cy’amashanyarazi kubera ko akomoka kuri nyiramungeri kuyabyaza umusaruro bihendutse ugereranyije n’atangwa aturutse mu kubyaza umusaruro amazi.

Uru ruganda ruzajya rutanga amashanyarazi anyuzwe muri sitasiyo ya Mamba ndetse no kuri sitasiyo ya Rwabusoro mu Karere ka Nyanza na Rilima muri Bugesera abone kugezwa mu muyoboro rusange.

Usibye gutanga amashanyarazi uru ruganda rwatanze akazi ku batuye mu Karere ka Gisagara, aho rwatangiye rukoresha abakozi basaga 2000 ariko ubu imirimo iri gusozwa rukaba ruri gukoresha abakozi basaga 500.

Mu kurushaho kwihutisha iterambere ry’ubukungu, Leta y’u Rwanda yihaye intego ko buri muturarwanda azaba afite amashanyarazi bitarenze umwaka wa 2024.

Aha niho haba amazi ashyushywa na Nyiramugengeri agatanga ingufu zibyazwamo amashanyarazi
Ibikoresho by'imbere mu ruganda byamaze gushyirwamo no gutunganywa
Uru ruganda ururebeye ahantu hitaruye ni uku ruba rugaragara
Uru ruganda ruri mu igeragezwa harebwa ko rushobora gutanga MW 40
Iruhande rw'uruganda hari sitasiyo yakira amashanyarazi aruvuyemo ikayashyira ku bipimo bikenewe



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)