Inkuru y'uko Kimenyi Yves na Miss Muyango Claudine bibarutse imfura yabo, ni imwe muzavuzwe cyane ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Nyakanga 2021, ni mu gihe umukobwa we abihakana.
Kuba Kimenyi na Muyango bakwibaruka, ni imwe mu nkuru yari itegerejwe na benshi bitewe n'uburyo aba bombi bagaragarizanyaga urukundo rwabo cyane binyuze mu magambo aryoheye amatwi babwiranira ku mbuga nkoranyambaga.
Miss Muyango ni we wasembuye abantu ubwo yajyaga kuri WhatsApp Status agashimira Imana ku byo yamunyujijemo ndetse ko ubu ari umubyeyi wishimye.
Ati "Rwari urugendo rukomeye, ndashimira Imana ko yarumfashijemo rukaba rurangiye [â¦] ndi umubyeyi wishimye, ntewe ishema nanjye ubwanjye. Ntagushidikanya ko nzaba umubyeyi mwiza cyane.'
Aha niho abantu bose binyuze ku mbuga nkoranyambaga batangiye kumwifuriza ibyiza nk'umubyeyi wabyaye.
Uyu mukobwa akaba yahise ahakana aya makuru avuga ko atarabyara.
Uyu mukobwa ashobora kuba yabeshye abantu kubushake kuko ukurikije ibyo yanditse byagaragazaga ko ashobora kuba yibarutse nubwo yahise abitera utwatsi, ibi bikimara kuba kandi yahise ajya kuri Instagram Stories ye ashyiraho status ya Emoji irimo iseka.
Amakuru ISIMBI yari ifite ni uko aba bombi bazibaruka imfura yabo muri Nzeri 2021 mu matariki ya mbere.