Umugabo witwa Adejumo Maruf ukomoka muri Nigeria yafashwe nyuma yo kwiba imodoka y'ikigo cy'amashuri cyari cyaramuhaye akazi k'ubushoferi nyuma y'aho umugore we amutaye agatwara n'abana 5 babyaranye.
Uyu mugabo wibye imodoka iki kigo cyakoreshaga ya Minibus,akimara gufatwa yavuze ko nta yandi mahitamo yari afite kuko ngo akunda umugore we n'abana be ariko batandukanyijwe n'ubukene.
Maruf, akimara gufatwa,yajyanwe gufungurwa kuri station ya polisi ahitwa Osogbo, muri Leta ya Osun,imwe mu zigize Nigeria.
Akimara gufatwa yagize ati 'Nibyo koko nibye Kolope [uko bita minibus muri Nigeria] ku ishuri ry'inshuke n'iry'amashuri abanza rya Criterion, mu gace Kelebe,nyuma y'amezi 3 nari maze ndi umushoferi waryo.Nabikoze kugira ngo mbone amafaranga mbashe kongera kwita ku mugore wanjye n'abana.Nari mbayeho ubuzima bwiza muri Lagos mbere y'uko ibintu bihinduka nkimukira Osogbo mu myaka 2 ishize.Nta kintu na kimwe cyahindutse ariyo mpamvu umugore wanjye yantaye atwara abana banjye 5.Kuva uwo munsi ubuzima bwabaye bubi cyane mpitamo kujya gutwara imodoka y'ishuri.Nyuma y'amezi 3 nyitwara,narayibye nyizana hano Lagos.Nayikoresheje mu gutwara abagenzi ariko nyuma y'iminsi 2 nahise mfatirwa Ajah muri Lagos.Nkunda umugore wanjye n'abana kandi nakora buri kimwe kubera bo.'
Source : https://yegob.rw/urukundo-rudasanzwe-akunda-umugore-nabana-be-rwatumye-yiba-imodoka-yabanyeshuri/