Urushundura ruroba udufi duto ntawe utarukoresha: Ingabire agaruka ku ifatwa ry’abarya ruswa nini - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi yabigarutseho mu kiganiro kigaruka ku ruhare rw’Imiryango yo mu Karere ishingiye ku Bukungu mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’imiryango yunze ubumwe yo kurwanya ruswa, cyatambukijwe ku Isango Star na Radiyo z’abaturage, kuri iki cyumweru tariki ya 11 Nyakanga 2021.

Ingabire yavuze ko impamvu usanga abantu barya ruswa z’amafaranga menshi badakunze gufatwa ari uko byorohera aboroheje kurusha abakomeye.

Yagize ati “Ni ikibazo gihari ariko cyumvikana. Udufi duto nitwo tworoshye gufata, kuko urushundura ruroba udufi duto buri muntu wese yarukoresha. Umaze se kumva abarobyi bangahe bakubwira ko barobye baleine (ubwoko bw’ifi nini zikunze kuba mu Nyanja).”

Inzego z’ubutabera zatunzwe agatoki

Mu rwego rwo kurwanya no kurandura ruswa mu Rwanda, Ingabire Marie Immaculée, yavuze inzego z’ubutabera nazo zikwiye gufata ingamba zo kumva uburemere bw’ibyaha bya ruswa.

Ati “Ntabwo ubutabera bwacu burafata ingamba zihamye zo guhashya ruswa, baracyayifata nk’icyaha cyoroshye. Bakakubwira ko ibimenyetso bidahagije kandi bihagije ubibona. Dufite imanza nyinshi cyane wicara nawe ugasoma ukagira ubwoba, ukibaza uti ariko se uyu mucamanza waruciye, ko yize amategeko ko hari n’izindi asanzwe aca neza, ubu habaye iki? Bigatuma rero utekereza ko hari ikintu kibyihishe inyuma.”

Yavuze ko kandi gufata ruswa no gutanga amakuru ari ibintu bitoroshye ariko ko hari uburyo bworoshye ku bashobora kuyatanga n’ubwo butitabirwa cyane n’Abanyarwanda.

Ati “Kugira ngo ufate ruswa biragoye cyane. Njya mbwira abantu ngo icyaha cya ruswa kimeze nk’ubusambanyi. Ni ibintu bakora ari abantu babiri gusa kandi babyumvikanyeho, kandi buri wese akumva hari icyo yungukiyemo, iyo rero mwembi mwumva hari icyo mwungukiyemo ntawe uzajya kubivuga.”

Umuvunyi wungirije ushinzwe kurwanya ruswa, Mukama Abbas, yavuze ko mu rwego rwo kurandura burundu ruswa muri sosiyete, hashyizweho ingamba nyinshi zitandukanye zirimo no kuba yaragizwe icyaha kidasaza.

Ati “Hari ingamba nyinshi, amategeko menshi yashyiriweho, twari twasabye ko inzego zose yaba imiryango itari iya Leta, gufatanya urugamba rwo kurwanya ruswa. Tukareba n’ishyirwa mu bikorwa by’izo ngamba. Ruswa ntikwiye guhabwa icyuho mu gihugu. Ingufu nyinshi zirashyirwa mu gukumira kugira ngo abana bavuka bazakure bumva ko kizira mu Rwanda kwakira ruswa. Si ruswa yonyine, hari no gukoresha umutungo w’igihugu nabi n’ihezandonke kuko nabyo biri mu cyaha cya ruswa.

Yavuze ko hari gahunda yo gutangatanga kugira ngo abarya ruswa aho bazajya hose bazajye batabwa muri yombi bakurikiranwe n’inkiko binyuze mu mikoranire n’inzego zitandukanye.

Raporo ya Transparency International Rwanda igaragaza ko mu 2020 mu Rwanda 52.8% babonaga ko ruswa iri ku kigero cyo hasi, 20,5 % bo babona ko iri ku cyo hejuru.

Mukama Abbas yavuze ko hari ingamba zitandukanye zo kurandura burundu ruswa mu gihugu
Ingabire Marie Immaculée yavuze ko hakenewe imbaraga kugira ngo abarya ruswa nyinshi bafatwe



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)