Uyu gafotozi uzwi ku izina rya Gwiza Artist, yamenyekanye cyane mu gufotora abanyamideri batandukanye barimo n'abakomeye ku Mugabane wa Africa nka Georgina Akalanyabah wabaye Umunyamideri wa mbere muri Africa muri 2016, Akiwacu Colombe, Kaneza Lynka na Lindah.
Mu Rwanda yakoranye n'ibigo bikomeye by'imideri nka Mashions, Tanga Design ndetse anafata amafoto y'ibitaramo bikomeye nka Mercedes Benz fashion week na Kigali fashion week ndetse anakorana n'abahanzi bakomeye barimo Bruce Melody, the Ben na Riderman.
Gwiza Artist wakuze akunda ubugeni bwo gushushanya ndetse akaza no kubukora, yaje kwerecyeza mu mwuga wo gufotora na wo yakunze akiri muto.
Muri uyu mwuga wo gufotora, Gwiza Artist yakunze kwibanda ku mafoto agaragaza ubwiza, ay'imideri ndetse n'ay'abantu ku giti cyabo ariko akanabivanga no gufotora ibikorwa binyuranye birimo ubukwe n'ibindi birori kuko na byo biba bigaragaza ubwiza n'imyambarire y'abantu.
Gwiza Artist avuga ko ubu amaze imyaka itanu muri aka kazi ndetse akaba yishimira urwego amaze kugeraho kuko uko imyaka yagiye ishira, uyu mwuga wagiye ukura ukaba ugeze ku rwego rushimishije.
Ati 'Uretse iki cyorezo cyaje kikavangavanga ibintu ku buryo abakora uyu mwuga batipfa kubona akazi, ariko ubundi ni umwuga utunze benshi.'
Uyu musore ubu washinze inzu ye itanga serivisi zo gufotora izwi nka CORNERSTONE IMAGES ibarizwa Kicukiro Centre mu isoko rishya rihari, avuga ko ubu yinjiye mu bufotozi bw'ubucuruzi (Commercial Photography).
Gwiza Artist avuga ko ubu bwoko bw'ubufotozi bwinjiriza imisoro Igihugu ashaka kuzabuvanga n'ubwo kugaragaza ubwiza bw'u Rwanda.
Ati 'Ndashaka kuzafungura Photo gallery ku buryo abantu bazajya baza bakareba ubwiza bw'u Rwanda batiriwe bajya mu misozi cyangwa mu mashyamba.'
Akomeza agira ati 'Ubusanzwe umwuga wo gufotora ni umwe mu myuga ishobora kugirira akamaro kanini Igihugu kuko uretse kuba abawukora batanga imisoro, bashobora no kugaragaza ubwiza bw'Igihugu ku buryo ibi bihangano dufotora bishobora kwereka amahanga ubwiza bw'u Rwanda bikaba byanatuma n'umubare w'abarusura wiyongera.'
Gwiza Artist kandi avuga ko icyorezo cya COVID-19 nikigenza amaguru macye, azakora imurika azagaragarizamo ibihangano bye by'amafoto anogeye ijisho.
AMWE MU MAFOTO YAFASHWE NA GWIZA ARTIST
UKWEZI.RW