Isimbi Kamanda Assumpta uzwi ku mbuga nkoranyambaga nka Promesse Kamanda akaba ari Gafotozi wa Bruce Melodie yavuze uko biba bimeze gukorana na Bruce Melodie yafannye kuva kera nyuma Imana ikaza kumuhuza nawe bagatangira gukorana. Ni mu kiganiro Promesse yagiranye na ISIMBI TV.
Promesse Kamanda yavuze ko kuva kera yari umufana ukomeye wa Bruce Melodie dore ko n'abo biganaga bose bari babizi. Gukorana na we kuri ubu akaba abona ari umugambi w'Imana.
Promesse yavuze ko iyo we na Bruce Melodie ndetse na Team Management ya Bruce Melodie bari gukora a haba hari urugwiro rwinshi. Yongeyeho kandi ko mbere yuko akorana na Bruce Melodie yabanje kuba inshuti ye cyane ku buryo no kuri ubu ubucuti bwabo bwakomeje ndetse buruta n'akazi bahuriramo. Yagize ati " Team yose harimo ubucuti bwinshi mbere yo kujyamo akazi ".