Uwari ambasaderi wa USA mu Rwanda wavugaga Ikinyarwanda adategwa yoherejwe ahandi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Vrooman wari umaze imyaka itatu ahagarariye USA mu Rwanda, azwiho kuba yavugaga Ikinyarwanda nk'umwenerurimi dore ko amatangazo menshi yarebaga u Rwanda y'Igihugu cye, yayavugaga mu Kinyarwanda.

By'umwihariko ubwo Icyorezo cya COVID-19 cyageraga mu Rwanda, USA yagiye itera inkunga u Rwanda mu bikorwa byo kwirinda, icyo gihe Peter Vrooman yatangazaga iby'izo nkunga akoresheje Ikinyarwanda .

Uyu mugabo kandi yagaragazaga urukundo afitiye u Rwanda ndetse n'ibikorwa nyaburanga bihari dore ko nta gihe kinini cyashiraga adasuye hamwe mu hantu heza mu Rwanda kandi akabigaragaza ku mbuga nkoranyambaga ze.

Ubu ari ku rutonde rw'abantu Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, Joe Biden yahinduriye inshingano nk'uko bigaragara mu itangazo ryo ku wa 27 Nyakanga riri ku rubuga rwa White House aho Peter Vrooman yoherejwe muri Mozambique.

Yabaye mu bihugu bya Africa bitandukanye nka Algeria, Somalia na Djibouti aho yakunze gukora muri za Ambasade.

Ni umwe mu badipolomate bakiri bato bahagaze neza muri Leta Zunze Ubumwe za America kubera uburyo azi kwisanisha n'Igihugu cyose agezemo.

Tariki 30, Ukwakira, 2017 ni bwo Donald Trump yamugize Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda, aza kwemezwa na Sena y'u Rwanda muri Gashyantare 2018.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Uwari-ambasaderi-wa-USA-mu-Rwanda-wavugaga-Ikinyarwanda-adategwa-yoherejwe-ahandi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)