Ikinyamakuru Igihe dukesha aya makuru, kivuga ko umwe mu baririmbyi ba Choral Jehovah Jireh yemeje aya makuru ko uriya mugenzi wabo witabye Imana, yari amaze iminsi arwaye kiriya cyorezo cya COVID-19.
Yagize ati 'Yari afite intege nke kuko yamufashe anatwite inda y'amezi atandatu, yari amaze iminsi mu bitaro.'
Uwamariya yinjiye muri korali Jehovah Jireh yamenyekaniyemo cyane ubwo yigaga muri Kaminuza ya ULK.
Nyakwigendera yitabye Imana amaze imyaka irindwi arushinze na Gakire Aimable asiganye umwana umwe babyaranye.
Uyu mubyeyi yahitanywe na Covid-19 mu gihe mu Rwanda hatangiye gushyirwaho ingamba zikomeye zo kuyihashya, Uturere umunani n'Umujyi wa Kigali twari twugarijwe tukaba twose twamaze gushyirwa muri Guma mu Rugo guhera kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Nyakanga 2021.
Kugeza uyu munsi mu Rwanda harabarurwa abarwayi ba Coronavirus 14.716 barimo 74 barembye bakiri kwitabwaho n'abaganga.
Icyorezo cya COVID-19 gikomeje gukaza umurego mu Rwanda by'umwihariko imibare y'abo gikomeje guhitana ikaba ikomeje gutumbagira.
Nibura mu minsi 16 y'uku kwezi, imibare abantu bishwe n'iki cyorezo mu Rwanda, irenga igiteranyo cy'abishwe na cyo mu mwaka ushize wa 2020.