Uwiyitaga umukozi wa MTN na RURA ariyemerera ko amaze kwiba abantu 150 Miliyoni 2.5Frw #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Polisi y'u Rwanda yeretse itangazamakuru uyu Niyonzima Valens w'imyaka 41 kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Nyakanga 2021, yafatiwe mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

Ubu bujura akekwaho, yabukoraga ahamagara abantu akababwira ko ari umukozi wa MTN na RURA, akaboherereza ubutumwa buhimbano ababwira ko aboherereje amafaranga bityo ko bayamusubiza bakanze imibare runaka, babikora uko ababwiye ayo bafite kuri telefoni agahita ayabatwara.

Uyu Niyonzima yiyemerera ko yatangiye ubu bujura muri 2017, ndetse ko amaze kwiba abantu barenga 150, amafaranga arenga Miliyoni 2.5 Frw.

Yafatanywe telefoni 3 na Sim cards 17 zakoreshwaga muri ubwo bujuru.

Niyonzima aravuga ko yicuza ko yahemukiye abaturarwanda kandi akavuga ko azagira uruhare mu kugaragaza n'abandi bakora bene ubu bujuru.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera asaba abantu kwirinda ibikorwa by'ubujura, ahubwo bagakoresha amaboko yabo kuko polisi itazahwemo gufata no gushyikiriza ubutabera abishora muri bene ibi ibikorwa.

ITEGEKO RITEGANYA IKI ?

ITEGEKO RYEREKEYE IBYAHA N'IBIHANO

Ingingo ya 174 : Kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya

Umuntu wese wihesha umutungo w'undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw'uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000FRW).

Iyo icyo cyaha gikozwe n'umuntu kugira ngo atange impapuro z'inyemezamigabane, z'inyemezamyenda, inyandiko zigereranywa n'amafaranga, imigabane cyangwa indi nyandiko yose ifite agaciro k'ifaranga ari ibya sosiyete y'ubucuruzi, iby'ikigo gicuruza cyangwa iby'uruganda, igihano kiba igifungo kitari munsi y'imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda arenze miliyoni eshanu (5.000.000FRW) ariko atarenze miliyoni zirindwi (7.000.000 FRW).



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Uwiyitaga-umukozi-wa-MTN-na-RURA-ariyemerera-ko-amaze-kwiba-abantu-150-Miliyoni-2-5Frw

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)