Uyu munsi, u Rwanda ntabwo ari igihugu ku ikarita gusa- Perezida Kagame - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabigarutseho mu butumwa yageneye ku Banyarwanda kuri iki Cyumweru tariki 4 Nyakanga 2021, umunsi hizihijweho isabukuru y’imyaka 27 yo kwibohora.

Tariki ya 1 Ukwakira 1990 ubwo ingabo za RPA zatangizaga urugamba rwo kubohora u Rwanda, yabaye umusingi uhamye wambaye intambwe ya mbere y’urugendo rw’iterambere u Rwanda rugezeho kuri ubu.

Intego y’urugamba rwo kubohora igihugu niyo yatumaga ingabo za RPA zidacika intege, kuko zaharaniraga ko buri wese agira uburenganzira bukwiye mu gihugu cye.

Imyaka ine niyo ingabo za RPA ziganjemo abari bakiri bato zamaze zirwanira ukuri no kubaka igihugu gihamye. Benshi bahasize ubuzima ariko abazirikanye intego y’urugamba ntibacitse intege, barakomeje baratsinda.

Perezida Kagame wayoboye urwo rugamba, yavuze ko kuva ubwo Abanyarwanda bishyiraga hamwe kugira ngo babohore igihugu cyabo, bahise biyemeza gukorera hamwe kugira ngo rube igihugu cyiza kuri buri wese.

Ati “Uyu munsi u Rwanda ntabwo ari igihugu ku ikarita gusa. Kuri twe, bivuze igihugu buri wese yishimira kandi kimuteye ishema kinamukeneye. U Rwanda tubona ubu rusobanuye icyizere, bisobanura ko dufatanya buri wese akita kuri mugenzi we.”

Umunsi wo Kwibohora ushushanya ukubohora u Rwanda n’Abanyarwanda ku ngoyi y’amacakubiri n’ihezwa ryari ryarimakajwe.

Uyu munsi Abanyarwanda bakomeje kwishimira ibikorwa by’iterambere rihamya bagejeweho n’ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Perezida Kagame. Umukuru w’Igihugu kandi ntahwema kubibutsa ko bagomba gusigasira ibyiza bagezeho no guharanira ko u Rwanda rwakomeza guhamya igitinyiro ku ruhando rw’amahanga.

U Rwanda rwiteguye ubufatanye n’ibindi bihugu

Mu myaka 27 ishize u Rwanda rwagiye rwagura umubano n’amahanga kuko kugeza ubu rumaze kugira abaruhagarariye mu bihugu bigera ku 147, mu gihe za Ambasade zimaze kugera 39. Ni ukuvuga ko hari Ambasade imwe iba ireberere inyungu z’u Rwanda mu bihugu birenze kimwe.

Ku rundi ruhande ariko, muri iyi myaka ishize umubano n’ibihugu byo mu Karere wakunze kuzamo agatotsi haba ku ruhande rwa Uganda cyangwa u Burundi.

Perezida Kagame yongeye gushimangira ko u Rwanda ruzi neza akamaro ko gukorera hamwe kuko iterambere ry’igihugu ritagarukira gusa imbere mu gihugu.

Ati “Iterambere ntabwo rigarukira imbere mu gihugu, tugomba kurenga imbibi z’igihugu. Turashaka gukomeza guteza imbere ubufatanye bushingiye ku bwubahane n’iterambere yaba hamwe n’abaturanyi bacu mu Karere ndetse n’Isi yose.”

Imibare ya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, igaragaza ko kugeza ubu u Rwanda ari Umunyamuryango w’Imiryango Mpuzamahanga 201 ndetse rukanagira za Ambasade 35 z’ibindi bihugu.




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)