VIDEO : Mike Karangwa mu gakino ka M.Irene, Dorcas&Vestine ibye byageze kure…Hari uwamubwiye ko yamwica #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu cyumweru gishize, abakunze gukoresha imbuga nkoranyamba, nta yindi ntero n'inyikirizo byari biri kuri izi mbuga atari kiriya kibazo cya M.Irene na bariya bahanzikazi asanzwe afasha.

Mike Karangwa na we waje kuzanwa muri iki kibazo aho hari abavugaga ko ari mu kagambane ko gutandukanya bariya bahanzi na M.Irene usanzwe ubakurikirana.

Mu kiganiro na UKWEZI TV, Mike Karangwa yavuze byinshi kuri biriya byatitije imbuga nkoranyambaga, avuga ko byari umukino wo kugira ngo bariya bari mu ruganda rw'imyidagaduro bagarukweho cyane ndetse n'ibikorwa byabo byamamare kurushaho.

Avuga ko hari benshi bamututse ku mbuga nkoranyambaga bagendeye ku byari byamutangajweho gusa akabanenga ko muri iki gihe imbuga nkoranyambaga zikoreshwa mu buryo bunyuranye burimo n'ibinyoma bifite icyo bigamije.

Ati 'Abantu babonye ibintu kuri internet ntibazi impamvu yabyo, bamwe batangira kunyataka, ariko ikiza harimo abantu bashyira mu gaciro…ndanga kubijyamo cyane kuko hari bimwe byafashe intera ndende yo kugera aho umuntu ashobora kukwandikira akubwira ngo 'wowe nanagukura ku Isi'. Ibyo bintu biba byageze ku rundi rwego.'

Ngo kuri we hari umutima wamugarukiraga akibaza impamvu abantu bashobora gushingira ku bintu by'ibihuha, ati 'ariko kuki abantu batakigira umwanya w'ubumuntu muri bo ubanze unagenzure. Ntabwo ari uko Mike wenda ari umwere muri icyo kintu, ashobora kuba atari n'umwere, ariko se wabanje uragenzura usanga ngo umenye umusingi w'ibyo bintu aho biva n'impamvu yabyo.'

Mike Karangwa uherutse gutanga ikiganiro kigaragaza ukuri kuri kiriya gikorwa cyatitije imbuga nkoranyambaga mu Rwanda, avuga ko nyuma y'uko abantu bamenye ukuri, hari benshi mu bari bamucukuriye imva, bahindukiye bakamusaba imbabazi.

Mu kiganiro yatangarijemo ukuri, Mike Karangwa yavuze ko biriya byakozwe na M.Irene yabiteguye mu rwego rwo kuzamura ibikorwa bye kuko indirimbo bariya bakobwa baherutse gushyira hanze ikomeje kurebwa cyane.

IKIGANIRO CYOSE MU MASHUSHO

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/VIDEO-Mike-Karangwa-mu-gakino-ka-M-Irene-Dorcas-Vestine-ibye-byageze-kure-Hari-uwamubwiye-ko-yamwica

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)