VIDEO : Yacitse akaguru ariko akora ubufindo ku igare butakorwa n'ubonetse wese #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kwizera utuye mu Ntara y'Amajyepfo, avuga ko yakunze gutwara igare kuva cyera ataramugara ariko ko kumugara kwe bitatumye acika intege kuri uyu mukino.

Umukino w'amagare awukina nk'uwabigize umwuga kuko ngo ajya aserukira u Rwanda mu bamugaye akaba uwa mbere muri Afurika y'Iburasirazuba.

UKWEZI TV yasuye Kwizera aho atuye aho yerekanye ubuhanga afite muri uyu mukino w'amagare usanzwe ukorwa n'abafite amaguru abiri ariko we akaba arinyonga n'akaguru kamwe kandi akarinyukira ku buryo n'ahazamuka atahatinya.

Kwizera wamugaye akiri muto mu 1997, avuga ko higeze kuba amarushanwa y'abamugaye mu gihugu akayitabira akegukana umwanya wa mbere ari na bwo yaje kubona ko afite ubuhanga muri uriya mukino nyuma akaza kuwiyegurira.

Yabanje kujya akoresha amagare asanzwe nyuma ubuyobozi bw'u Rwanda buza kumugurira iry'abakina umukino w'amagare mu buryo bw'umwuga rihagaze miliyoni 5 Frw.

Ubwo yari mu myitozo, yashimishije benshi yanyuragaho kubera uburyo yanyongaga iri gare n'akaguru kamwe ndetse agakora n'ubufindo busanzwe.

Kwizera ubu yanamaze kwinjira mu byo gufasha abafite impano mu mukino w'amagare ubu akaba afite abantu 10 atoza.

IKIGANIRO CYOSE :

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/VIDEO-Yacitse-akaguru-ariko-akora-ubufindo-ku-igare-butakorwa-n-ubonetse-wese

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)