'Views' zabaye 'Views'! Abahanzi nabandi bak... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Gukoresha Youtube nk'umwuga ni amahirwe n'amahitamo amaze guhira benshi. Ubona igikundiro n'amafaranga-Ingero z'abo uru rubuga rutunze hanze ni benshi!

Ariko si ibya buri wese kuko isoko ry'abayikoresha baraguka umunsi ku munsi. Ibi nibyo bituma benshi mu bakoresha uru rubuga bashakisha imbuga zitandukanye baguriraho 'views' mu kugaragaza ko bafite igihiriri cy'abantu bayobotse ishyaka.

Uretse kugura 'views' hari n'abagura 'subscribers' mu kugaragaza ko hari umubare munini ugenda ukura nk'igihumyo wishimira ibyo bakora.

Imbuga [Website] zigurisha izi serivisi zigufasha kubona 'Subscribers', 'Likes', 'comments' kuri videwo n'ibindi bigaragaza urubuga rwawe nk'urwa mbere muri sosiyete.

Kugura izi serivisi bituma hari umubare ukurikirana iyi shene, utekereza ko wacitswe kujya muri ibyo bihumbi nabo bakayoboka. 

Umuhanzi w'Umunyarwanda Ngabo Medard Jorbert [Meddy] ukorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu ijoro ryo ku wa 22 Nyakanga 2021 yasohoye amashusho y'indirimbo ye nshya yise 'My Vow' yahimbiye umugore we Mimi barushinze.

Ni indirimbo yakangaranyije uruhando rw'imyidagaduro, kuko mu gihe cy'iminsi ibiri yujuje miliyoni 1 y'abantu bayirebye-Meddy aca agahigo katigeze gakorwa n'undi muhanzi nyarwanda kugeza ubu.

Benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga banditse bagaragaza ko Meddy yaguze views-Bakagaragaza ko bidashoboka ko umuhanzi wo mu Rwanda yakuzuza miliyoni 1 y'abarebye amashusho y'indirimbo ye mu gihe cy'iminsi ibiri gusa.


Bashinja Meddy kugura Views, bagasubizwa ko nabo babikora

Umuhanzi Teta Diana ubarizwa muri Suede yanditse kuri konti ye ya Twitter avuga ko kugira shene ya Youtube ari ubuntu, kandi koko bisaba kuba ufite Email gusa.

Avuga ko 'views' n'aba 'followers' bagurwa, bityo ko 'showbiz' ya byacitse yica umuziki. Uyu muhanzikazi yavuze ko 'ubuhanzi bwigenga buravuna ariko bukaramba.'

Yungamo ati "Twubake ibyagutse kandi biramba, ubugeni n'ubuhanzi byubahwe, abahanzi muri rusange mwihugure."

Umunyamideli Shaddy Boo yanditse kuri Twitter abwira abavuga ko Meddy yaguze views bagateye ikirenge mu cye.

Ati 'Reka twemere ko Meddy yaguze views none mwe kuzigura mubuzwa ni iki? Nta mafaranga mufite?. None se we akurahe amafaranga? Mu muziki, iyaba mwari mumwiganye byibuze. Nanjye mu kanya muraje ngo aba followers narabaguze.'

Kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Nyakanga 2021, Meddy yari ayoboye urutonde rw'abantu bavugwaga cyane kuri Twitter [Trending].

Micomyiza Jean Baptiste avuga ko kimwe mu byatumye indirimbo ya Meddy ica agahigo harimo kuba yarasohotse afite aba 'Subscribers' kuri Youtube barenga ibihumbi 500 [Ubu agejeje ibihumbi 612] no kuri Instagram akurikirwa n'abantu barenga ibihumbi 700.

Ikindi ngo iyi ndirimbo iri mu rurimi rw'Icyongereza, binashoboka ko muri miliyoni 112 zituye Ethiopia aho umugore we Mimi akomoka, bari mu bayirebye.

Umuhanzi Tom Close avuga ko Meddy ari 'isomo ukwaryo mu muziki Nyarwanda', bityo ko abantu bakwiye kureka amashyari bakamwigiraho. Akomeza ati 'Bizafasha benshi mu bakora umuziki hano mu Rwanda.'

Umunyamakuru wa Kigalitoday, Anne Marie Niwemwiza avuga ko nta muntu uhejwe mu isoko ricuruza views niba koko ribaho.

Umunyamakuru w'Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru, Basile Uwimana yavuze ko Meddy ari umuhanzi Mpuzamahanga 'u Rwanda rufite' ariko ko Abanyarwanda 'bamwe barimo n'abahanzi bake ntabwo bashaka kubyemera'. Ati 'Biratangaje.'

Ubundi se views zateje impagarara zigurwa gute, bikorwa na ba nde?

Mu gihe cy'iminsi itanu ishize, 'My Vow' isohotse ifite Likes [Abayikunze] ibihumbi 61, Dislikes [Abatarayikunze] 884. Yatanzweho ibitekerezo birenga ibihumbi umunani, kandi birakiyongera.

'Engagement' (Likes& Comments) ni kimwe mu bishobora kugaragaza ko indirimbo yaguriwe 'views'. Iyo engagement y'indirimbo iri hejuru biba bigaragaza ko nta views, iyo engagement iri hasi bigaragaza ko indirimbo yaguriwe views.

Hari Application zirenga 20 ziri kuri internet wifashisha ukagura views kuri Youtube, bakakuzamurira aba Subscribers…ukagura aba Followers kuri Instagram, Twitter…Twaguhitiyemo umunani za mbere.

1.Urubuga Follower Packages: Iyo ushaka ko video yawe irebwa n'abantu 10, 000 wishyura amadorali 55. 00.

Uru rubuga ruhabwa amanota na benshi, kuko ngo rutanga serivisi nziza mu bijyanye na views na subscribers. Uretse ibi, uru rubuga runatanga serivisi, aho ushobora no kugura umubare w'aba Followers kuri Instagram, kugira umubare munini w'abumva indirimbo zawe kuri Sound Cloud n'ibindi.

2.Urubuga Getviral: Kugira ngo video yawe irebwe n'abantu 1, 000 wishyura amadorali 47.99. Uru rubuga runagurisha 'Subscribers'; utanga amadorali 81. 99 ugahabwa aba-subscribers 1000.

Uru rubuga rurahendutse cyane. Rushobora kugurisha views 1000 ku madorali 6; icyiciro cya nyuma kuri uru rubuga ni views 1000, 000 ku madorali 370 - mu mafaranya y'u Rwanda aragera ku bihumbi 370.

3.Urubuga Viralyft: Utanga amadorali 44.99, video yawe ikarebwa n'abantu 10, 000. Runagurisha aba Subscribers, utanga amadorali 81. 00 ukabona aba subscribers 1000 kuri shene yawe ya Youtube.

Uru rubuga runacuruza aba followers kuri instagram na Likes. Ruzwiho ku-busitinga (boost) shene za Youtube cyane.

4.Urubuga Social Packages: Rugurisha views 10, 000 ku madorali 44.00 kuri Youtube. Runagurisha aba subscribers, aho utanga amadorali 71. 00, ukabona aba-subscribers 1000.

5.Urubuga Views Expert: Rutanga views ibihumbi 10 ku madorali 44, rutanga aba-subscibers 1,000 ku madorali 71.99. Uru rubuga rukorera mu bihugu birenga 30 ku Isi. Rugurisha serivisi zarwo guhera ku madorali 4.99 kugera kuri 625.99.

6.Urubuga GetRealBoost: Hejuru yo gucuruza views kuri Youtube, rucuruza aba Followers kuri Instagram, Twitter, Soundcloud no kuri Facebook. Rugufasha kubona umubare munini wa likes, shares, comments na subscriptions.

Uru rubuga runatanga Likes z'ubuntu kuri buri paki ya serivisi yabo uguze. Rucuruza guhera ku madorali 5 kugera ku madorali 2 500.

7.Urubuga Famoid: Rwihariye mu kuzamura imbuga nkoranyambaga no kuzamura 'business' z'abantu zikamenyekana mu gihe gito.

Rucuruza serivisi za Youtube, Twitter, Soundcloud, Pinterest, Linkedin na Vimeo. Niba ushaka kumenyekanisha 'business' yawe binyuze kuri Youtube, Famoid ni amahitamo yawe.

Bivugwa ko ari rwo rugurisha aba-subscribers ba nyabo kuri Youtube, ndetse ubasha kubona Likes nyinshi kuri video yawe.

Rukorana n'abanyamuziki, abayobozi b'ibigo bikomeye, sosiyete z'ubucuruzi n'abandi bashaka kwiyegereza abaguzi bifashishije imbuga nkoranyambaga.

8.Urubuga StormViews: Ruzwi na benshi mu bantu bagura views kuri Youtube. Rugusezeranya kubona views wasabye mu gihe wamaze kwishyura. Ku madorali 9.99 ubona views 1000, ku madorali 569.99 uhabwa views 100, 000.

Uru rubuga rugusezeranya kubona ibyo wasabye mu kanya nk'aho guhumbya; ruvuga ko rukora amasaha 24/7 kugira ngo ruhaze ibyifuzo by'abakiriya.

Izi mbuga zishyiraho n'uburyo ushobora kwishyura aya mafaranga mu byiciro; nko mu gihe cy'iminsi iri hagati ya 2 na 3, 4 na 7 n'indi. Banashyiraho aho ushyiraho link ya video ushaka ko views ziyongera, bagashyiraho n'uburyo bwo kwishyura burimo Visa Card n'ubundi.


Ntabwo Youtube yemera kugura Views

Iyo ubuyobozi bwa Youtube bumenye ko waguze views urabihanirwa. Uburyo Youtube yemera ni ubuzwi nka Skippable ads non-skippables aho wishyura ari hagati y'amadorali 2000 na 100, ikakwamariza cyane cyane ibicuruzwa.

Inyandiko ya Youtube iri kuri internet ivugamo ko uru rubuga rutemera umuntu wese ugura Views, Likes, Comments n'ibindi bituma yigaragaza nk'aho sosiyete imukunda. Bati 'Ibi ntibyemewe.'

Uru rubuga ruvuga ko rwiteguye gukuraho burundu shene yose igura views n'ibindi. Rushishikariza abarukoresha, kurumenyesha igihe cyose babonye ibintu binyuranyije n'amategeko n'amabwiriza yarwo.

Bati 'Shene ya Youtube itubahiriza amabwiriza n'amategeko twashyizeho ikurwaho by'igihe gito cyangwa se bya burundu.'

Youtube, ni urubuga rukoreshwa n'abashabitsi, abanyamuziki, abakinnyi ba filime, aba Vloggers n'abandi. Ku basha gukora ikintu kikiganza muri miliyoni z'abantu bakoresha uru rubuga ni intambara itoroshye.

Youtube yashinzwe mu 2005. Nibura aba-Youtubers bashyiraho video z'amasaha 300 mu gihe cy'isaha imwe. Ibi bivuga ko niba ushaka ko ibyo washyizeho birebwa ukeneye izi mbaraga.

Urubuga Follower Package ruvuga ko ukuri guhari ari uko aba-Youtubers n'abandi bakoresha buri gihe uru rubuga bagura views "n'ubwo benshi badashobora kubyemerera mu ruhame", kuko ari ibanga ry'akazi.

Izi mbuga zikoresha network iri ku rwego rwo hejuru ku buryo mu gihe gito 'video' yawe iba igeze ku bantu benshi.

Wigeze ubona uburyo hari ibiganiro bimwe na bimwe ureba byagera hagati hagacamo ibikorwa byo kwamamaza, hari igihe ubonamo indirimbo nshya, filime igezweho n'ibindi.

Ibi bikorwa bikwereka ko ushobora kubikandamo ugakomeza kumenya byinshi cyangwa se ugakanda 'next' ugakomeza kureba ikiganiro cyawe. Sinzi niba utarigeze uhura na Porogaramu Ayoba muri video runaka waba wararebye.

Ibi bigo bikorana na Google ku buryo bikuzengereza bikakwamamarizaho waba ubishaka cyangwa utabishaka.

Igihe nateguraga iyi nkuru, zimwe muri izi mbuga zicuruza 'views' zanyerekaga ubutumwa bw'abantu ziri guha aba 'followers' bamaze kwishyura. Zananyerekaga amazina y'abantu batandukanye bishyuye basaba aba followers kuri Instagram, Subscribers kuri Youtube n'ibindi.

Izi mbuga zikwizeza kuguha 'views' zitazigera zivaho ukundi, n'ubwo hari izo ugura zikavaho. Izi mbuga kandi zivuga uko 'video' igira 'views' nyinshi ari nako yisanga mu maso ya 'search engines' no ku mbuga nkoranyambaga.


Kugura views wifashishije Application zitandukanye birashoboka, ariko iyo Youtube ibimenye iraguhana

Youtube yerekana ko indirimbo 'My vow' ya Meddy iri kurebwa cyane muri Uganda, Kenya na Tanzania



KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'MY VOW' YA MEDDY

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108054/views-zabaye-views-abahanzi-nabandi-bakoresha-izihe-application-bazigura-108054.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)