WASAC igiye kubyazwamo ibigo bibiri - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni bimwe mu byo yasobanuye ubwo yitabaga Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite kuri uyu wa 13 Nyakanga 2021 kugira ngo atange ibisobanuro ku bibazo byisubiramo muri iki Kigo hamwe n’igishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi (REG) birimo iby’imiyoborere, imicungire y’imari n’umutungo, imitangire y’amasoko itanoze n’ibindi.

By’umwihariko muri WASAC, ibi bibazo n’amakosa byagaragaye mu myaka itanu ikurikiranye uhereye mu 2014/2015 kandi ubuyobozi bwagirwa inama n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, bukazubahiriza bya nyirarureshwa.

Mu bijyanye n’ibaruramari hagaragaye intege nke mu kurinoza nk’uko biboneka mu isesengura rya Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka warangiye kuwa 30/06/2019, aho iki kigo kitigeze kibasha kubahiriza amategeko n’amabwiriza mu micungire y’imari n’umutungo by’igihugu mu myaka itanu ikurikiranye.

Ibi bisobanurwa n’ikinyuranyo kingana na 867.405.591 Frw kitabonewe ibisobanuro cyagaragaye hagati y’amafaranga WASAC yari ifite ku wa 01/07/2017 angana na 100.396.400.115 n’ayari ari mu bitabo by’ibaruramari ry’umwaka warangiye ku wa 30/06/2017 angana na 99.528.994.523 Frw.

Hari kandi ikinyuranyo kingana na 11.401.377.994 Frw cyagaragaye hagati y’amafaranga yagaragajwe na raporo y’ibaruramari ya WASAC angana na 25.731.472.760 Frw n’ayagaragajwe na raporo yatanzwe n’ishami ry’Iterambere muri WASAC angana na 14.330.094.766 Frw ku byerekeye amafaranga yubakishijwe imiyoboro y’amazi mu turere.

Mu bindi bibazo byabajijwe Minisitiri Gatete harimo iby’imicungire y’inganda zitunganya amazi zikora ku kigereranyo kiri hasi ugereranyije n’ubushobozi bwazo bigatuma abakeneye amazi batabasha kuyabona.

Izo nganda ni Nzove I, Nzove II na Nzove III, buri ruganda rukaba rwaragombaga gutanga metero kibe ibihumbi 40 ku munsi kuva zubakwa nyamara zikaba zikora ku gipimo kiri hagati ya 41% na 49% by’ubushobozi bwazo.

WASAC izavamo ikigo gishinzwe imishinga n’igishinzwe ubucuruzi

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Amb. Gatete Claver, yavuze ko ibibazo byo muri WASAC bimaze igihe kirekire ndetse na Guverinoma yakomeje kubikurikirana, ishyiraho n’itsinda ry’abagenzuzi kugira ngo imenye igituma impinduka zinanirana.

Yavuze ko iki kigo gifite amashami abiri; irishinzwe imishinga y’iterambere n’irifite inshingano zijyanye n’ubucuruzi bw’amazi.

Nk’ikigo cy’ubucuruzi ngo cyagombye kuba gikoresha uburyo bwo gutanga raporo y’imicungire y’umutungo bwo ku rwego mpuzamahanga. Ibi kandi ngo niko byakagombye kugenda hakurikijwe ko gishyira mu bikorwa imishinga iterwa inkunga na leta.

Nyamara guhuza iyo mibare byagoye WASAC kubera ubushobozi buke yari ifite ikimara gutandukana na EWSA ari na ho hagiye hagaragara amakosa atwara igihe ngo akosorwe.

Amb. Gatete yavuze ko ibi birimo kwigwaho kandi basanze ari byiza ko WASAC yavamo ibigo bibiri, igishinzwe ibijyanye n’imishinga y’iterambere n’igishinzwe ubucuruzi bw’amazi nk’uko byatanzwemo inama n’iryo tsinda ry’abagenzuzi.

Ati “Kuba ari cyo kigo cyonyine gitanga amazi mu gihugu, ntabwo bishimishije. Tugomba gukora ibishoboka byose ngo gikore nk’ibindi bigo, nta kintu bakeneye tutabafasha.”

Mu bindi byateye amakosa mu micungire y’umutungo harimo gukoresha ‘systèmes’ nyinshi zidafite aho zihurizwa. Mu gihe byaba bikimeze gutyo ngo amakosa ntiyabura nk’uko Amb. Gatete yakomeje abisobanura.

Ati “Izo ‘systèmes’ zitavugana, ntabwo amakosa yabura. Ubu rero ni ibyo turimo dukemura. Mu kwezi kwa 12 tuzaba dufite ‘système’ izihuza zose nta hantu wabona ikosa ryakozwe n’umuntu.”

Ku bijyanye n’imicungire itanoze y’amazi ituma hari menshi apfa ubusa, Amb. Gatete yabwiye abadepite ko biterwa n’ibibazo bya tekinike mu miyoboro nk’amatiyo ashaje, amatiyo mato cyane atuma amazi adashobora kugera aho agomba kujya ndetse n’ibya mubazi zidakora neza kubera ko zishaje, bikarangira hakozwe fagitire zitari zo. Rimwe habaho kwiyiba (WASAC) ubundi hakabaho kwiba abafatabuguzi.

Minisitiri Gatete yijeje ko hari gahunda yo gusimbuza imiyoboro ifite ibikoresho bitujuje ubuziranenge aho mu Mujyi wa Kigali ibirometero 568 ari byo bigomba gusimburwa naho mu ntara by’umwihariko mu mijyi yunganira Kigali hakazasimbuzwa ibirometero 1112, ibikorwa bigomba kuba byarangiye mu Ukuboza uyu mwaka.

Ibi bigomba kujyana no gusimbuza mubazi zishaje kuri ubu hakaba hamaze guhindurwa izigera ku 13 879.

WASAC yanagaragayemo icyuho mu micungire y’ibikoresho aho nk’ibifite agaciro ka 1.524.876.328 Frw byasanzwe mu bubiko bidakoreshwa.

Minisitiri w'Ibikorwaremezo, Amb. Gatete Claver, yabwiye Abadepite ko hari gukorwa ibishoboka ngo ibibazo bivugwa muri iki kigo bikemuke

Minisiti Gatete yabwiye abadepite ko kuri ubu ibyinshi byatangiye gukoreshwa, ibisigaye bishyizwe ku isoko bibura umuguzi kuko byari bivanze ariko ngo byaravanguwe, bityo hakaba hari icyizere ko nibyongera gushyirwa ku isoko bizagurishwa. Ibi birimo iby’amazi, iby’amagaraji n’ibyo mu biro.

Muri miliyoni 12 z’Abanyarwanda habuzemo abo kujya mu nama y’ubutegetsi ya WASAC?

Mu bibazo bikomeza kuzonga imiyoborere ya WASAC harimo kuba imaze imyaka ibiri idafite abagize inama y’ubutegetsi. Abadepite babajije Minisitiri Gatete icyaba kibiri inyuma.

Depite Bizimana Minani yagize ati “Usanga abayobozi bakuru gufata ibyemezo bibagora cyangwa igafata ibyemezo ubona bitari mu mucyo, aho usanga imishahara itangana, abakozi batazamurwa mu ntera, byatume imikorere y’abakozi nta washidikanya ko yagenze nabi.”

Yakomeje avuga ko kutagira abayobozi ari byo nyirabayazana w’ibibazo bikomeza kugaragara birimo n’imicungire mibi y’umutungo.

Ati “Gushyiraho inama z’ubuyobozi bisaba ko Minisiteri ibigiramo uruhare. Ndashaka kubaza Minisitiri niba muri miliyoni 12 z’abanyarwanda harabuzemo abafite ubumenyi mu by’amazi ku buryo bajya mu nama y’ubuyobozi.”

Minisitiri Gatete yavuze ko nta byinshi yavuga kuri iki kibazo usibye ko leta izayishyiraho vuba.

Abadepite bahuye hakoreshejwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda Covid-19



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)