Wenda abifuza inyama na byeri ntibazabibona ariko ibiribwa bikenerwa bizaboneka bihagije- Min. Gatabazi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabivuze mu kiganiro yatanze kuri Television Rwanda mu makuru, aho yagarutse kuri gahunda yo guha ibiribwa bariya baturage yatangiye kuri iki Cyumweru tariki 18 Nyakanga 2021.

Minisitiri Gatabazi Jean Marie Vianney yavuze ko kugeza ubu mu Mujyi wa Kigali habarurwa imiryango ibihumbi 220 ndetse n'imiryango 34 750 yo mu tundi Turere twashyizwe muri Guma mu Rugo, izahabwa ibiribwa.

Avuga ko buri muryango uzahawa ibiribwa hagendewe ku mubare w'abawugize kugira ngo hatagira abahabwa ibiribwa bidahagije.

Hon Gatabazi kandi avuga ko ibiribwa bizatangwa bishingiye ku byo umubiri w'umuntu ukenera umunsi ku wundi ku buryo bazahabwa ibirimo ibyubaka umubiri, ibirinda indwara ndetse n'ibitera imbaraga.

Ati 'Ku buryo mu minsi 10 abantu bose batekerejwe badafite ubushobozi bwo kubatunga bazabibona bihagije ariko iyo dutanga ibiryo ntabwo ibiryo buri wese yifuza, ushobora kuba wifuza inyama, ushobora kuba wifuza ibyeri […] ariko muri iki cyiciro turi gutanga ibiryo bishobora gufasha umuntu kugira ngo ya minsi yakoraga akabona ibyo arya kuri uwo munsi azabone ibyo arya bimutungira ubuzima.'

Yagarutse kuri bimwe muri ibi biribwa birimo ifu ya kawunga, ibishyimbo n'umuceri ndetse n'ibizahabwa abana bato birimo amata n'ifu y'igikoma.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Wenda-abifuza-inyama-na-byeri-ntibazabibona-ariko-ibiribwa-bikenerwa-bizaboneka-bihagije-Min-Gatabazi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)