Yafashwe atwaye mu modoka umukozi we wo mu rugo wanduye COVID-19 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mugabo yafatiwe mu Karere ka Nyanza nyuma y’uko yari ajyanye uyu mukozi iwabo mu Karere ka Huye ngo kuko yari yanze kwishyira mu kato bikamutera impungenge ko yakanduza abandi benshi.

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru nibwo Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru uyu mugabo nyuma y’umunsi umwe afashwe.

Uyu mugabo usanzwe utuye mu Kanserege avuga ko yajyanye uyu mukozi wo mu rugo iwabo nyuma y’uko yari yanze kwishyira mu kato. Yavuze ko yamutwaye ashaka kumushyikiriza Akarere ka Huye avukamo.

Nta ruhushya rwo kugenda yari afite kuko urwo yari yahawe rw’akazi rwari urwo kugera mu karere ka Kamonyi yasabiwe n’Ikigo gishinzwe gucukura amabuye y’agaciro N. T Mining gikorera muri aka Karere.

Yabwiye Itangazamakuru ko yabanje kubimenyesha ubuyobozi bw’Umudugudu atuyemo n’abajyanama b’ubuzima mbere yo kumujyana iwabo kuko uwo mukozi we yabanje guhisha ko arwaye.

Ati “Twaje guhamagara Umukuru w’Umudugudu turabimubwira duhamagara n’umujyanama w’ubuzima turabimubwira na we ahamagara abo muri RBC, haza n’umuganga wo ku Kigo Nderabazuma cya Gikondo mu rugo. Bahageze, Barambwira ngo uyu muntu utarashatse kugaragaza ko arwaye ashobora kwanduza abantu benshi. Batugira inama yo kumujyana tukamushyikiriza Ubuyobozi mu Karere k’iwabo tukababwira uko ikibazo giteye.”

Ibyo kuba nta ruhushya yari afite, yagaragaje ko yari afite uruhushya rumwemerera kugenda kandi ko na ho yahagararaga hose yababwiraga ko atwaye umurwayi wa Covid-19 bakamureka agatambuka.

Kumushyira inyuma mu modoka byo yavuze ko byari muri gahunda yo guhana intera kandi ko yari abizi ko atwaye umurwayi kwegerana byari kumuteza ibyago byinshi byo kwandura.

Ntiyigeze asobanura niba yarabanje kubwira ab’iwabo w’umukozi we ngo wenda bitegure uko bamufata nk’umurwayi, cyakoze yavuze ko yicuza kuba ataragize ubushishozi mbere yo kumutwara.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yavuze ko abarenga ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 batazakomeza kwihanganirwa by’umwihariko abakoresha impushya ibyo bataziherewe.

Ati “Uyu mugabo yari afite uruhushya yasabiwe n’ikigo akorera gishinzwe ibintu byo gucukura amabuye y’agaciro ahabwa uruhushya rwo gukorera muri Kamonyi. Yararwitwaje rero avuga ko agiye i Huye ndetse ageze no ku bapolisi arabwira ngo afite uruhushya rujya Huye. Aho ndagira ngo mvuge ko yabeshye kandi no gukomeza kubisubiramo ko yari afite uruhushya rujya Huye mu buryo abyemeza kandi mu by’ukuri adashobora kugaragaza aho rwatangiwe n’inzego zarumuhaye ntabwo ari byo.”

Yakomeje agira ati “Abantu bahabwa uruhushya bakarukoresha icyo bataruherewe ntabwo ari byo, tumaze gufata abantu benshi baruhawe barukoresha icyo bataruherewe. Ntabwo byemewe bihita bigira ingaruka z’ako kanya kuko urwo ruhushya duhita turuhagarika ariko icyo kinyabiziga cyangwa kuzongera gusaba uruhushya birakigora.”

Yavuze ko hagiye gukorwa iperereza hakamenyekana impamvu yamuteye kwitwarira umurwayi wa Covid-19 kandi hari uburyo bwihariye bwashyizweho bwo gufasha abarwaye.

Ati “Ikiri busuzumwe ni ukureba uwamuhaye uburenganzira bwo gukura umukozi mu rugo, akamuvana i Kigali akamujyana i Huye.”

Kabera yavuze ko Polisi itazarambirwa gufata abarenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 bityo asaba abaturarwanda muri rusange kudatekereza gufatwa na yo ngo babone kubahirizwa ingamba z’ubwirinzi.

Uyu mugabo yafatiwe i Nyanza ajyanye umukozi we wo mu rugo iwabo kandi arwaye Covid-19
Uyu mukozi ntabwo haramenyekana impamvu yari asubijwe iwabo kandi arwaye Covid-19



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)