-
- Yafatiwe mu nzira ajyanye umurwayi wa Covid-19 i Huye atabyemerewe
Ubwo Ndaberetse yerekwaga itangazamakuru ku biro bya Polisi ikorera ku Kicukiro, yari yambaye ikanzu ndende ijya kumera nk'isashe ndetse n'udupfukantoki (Gloves) nk'uko yari yambaye ajya i Huye, avuga ko yabyambaye mu rwego rwo kugerageza kwirinda we ubwe.
Yemeye ko ejo tariki ya 24 yatwaye uwo mukozi abizi ko yanduye icyorezo cya Covid-19, yavuze ko yageze mu Karere ka Nyanza abapolisi baramufata.
Yagize ati "Kuwa kabiri w'iki cyumweru dusoza umukozi w'iwanjye yagiye ku kigo nderabuzi kwipimisha Covid-19, agarutse twamubajije ibisubizo atubwira ko ari muzima ariko tugira amacyenga tumubwira kwishyira mu cyumba mu kato. Bwarakeye mu rugo haza umuntu uziranye n'umuganga wo ku kigo nderabuzima yisuzumishirijeho turababaza, baturebeye basanga yaranduye".
Ndaberetse yakomeje avuga ko amaze kumenya ko umukozi we yanduye yahise atekereza kumusubiza iwabo mu Karere ka Huye akamushyikiriza ubuyobozi bw'Akarere. Ubwo ariko akaba yari afite uruhushya rwa sosiyete y'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro akorera mu Karere ka Kamonyi, yifashisha urwo ruhushya ajya i Huye.
Yagize ati "Maze kumenya ko uwo mukozi yanduye nanze ko yanduza n'abandi bo mu rugo mpita nigira inama yo kumusubiza iwabo. Nafatiwe mu Karere ka Nyanza ngiye kumujyana ku biro by'Akarere ka Huye, hanyuma abayobozi bagashaka icyo bakora, haba kumushyikiriza RBC cyangwa bakamujyana iwabo mu rugo akajya mu kato".
Uwo mugabo yakomeje avuga ko yicuza ibyo yakoze kuko yagombaga guhamagara inzego z'ubuzima zigakurikirana uwo mukozi bitagombeye ko amusubiza iwabo.
Yanemeye ko yakoresheje nabi uruhushya yasabiwe na sosiyete y'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro aho yarwifashishije akarenga Akarere ka Kamonyi akagera mu Karere ka Nyanza. Yasabye imbabazi abaturarwanda ndetse na Polisi y'u Rwanda kuko yayibeshye mu nzira.
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera yavuze ko Polisi y'u Rwanda yamenye amakuru ko Ndaberetse avanye umurwayi wa Covid-19 muri Kigali amujyanye mu Karere ka Huye igira amakenga.
Kuva ubwo hahise haba igikorwa cyo kumushakisha afatirwa mu Karere ka Nyanza ataragera. CP Kabera yavuze ko Ndaberetse yifashishije uruhushya yasabiwe na sosiyete akorera icukura amabuye y'agaciro mu Karere ka Kamonyi, ariko arwifashisha ajya i Huye.
Ati “Uyu Ndaberetse yagendaga abeshya ko afite uruhushya rumwemerera kujya i Huye kandi urwo yahawe rumwemerera gukorera mu Karere ka Kamonyi. Yarabeshye nta ruhushya yari afite rujya i Huye arimo kuyobya inzego atanga amakuru atariyo."
CP Kabera yongeye kugaruka ku bantu barimo gufatwa bakoresha impushya basabiwe n'ibigo bakorera nyuma bagafatwa barimo kuzikoresha ibihabanye n'icyo zasabiwe.
Yagize ati" Ejo hari undi twerekanye wafashwe nawe yakoreshaga urwo ruhushya muri gahunda ze ajya aho atemerewe kujyana. Turagira ngo twibutse abantu bahabwa impushya bakazikoresha ibinyuranye n'icyo bazisabiye ko bitemewe”.
Ati “Urwo ruhushya duhita turuhagarika ndetse n'abarumusabiye tukabamenyesha ndetse no kongera gusaba uruhushya ubutaha birakugora kuko icyo kinyabiziga kiba cyamenyekanye. Abantu turabagira inama zo gukora ikintu ubanje kunyura mu nzego zibishinzwe kugira ngo zibyemeze".
CP Kabera yavuze ko hagiye gukorwa iperereza kugira ngo hamenyekane uwahaye Ndaberetse uburenganzira bwo kuvana umurwayi wa COVID-19 i Kigali akamujyana i Huye.
Ati "Aravuga ko hari abantu bamubwiye kujyana uriya murwayi iwabo, tugiye gutangira iperereza kugira ngo hamenyekane uwamuhaye ubwo burenganzira kuko amabwiriza avuga ko umurwayi agomba kujya mu kato aho ari, ariko bakanahamagara inzego z'ubuzima (RBC) zikamukurikirana zo ubwazo".
Umuvugizi wa Polisi yaburiye abantu barimo gukoresha nabi impushya bahabwa ndetse n'abafite amayeri yo gukora impushya mpimbano. Yavuze ko Polisi y'u Rwanda itazahwema gukurikirana abakora ibyo byose kandi babihanirwe.