Yakuyemo n'isutiye - Indirimbo ya Juno Kizingeza irimo umukobwa wambaye 'G- String' yatangiye kuvugisha benshi(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'iminsi ateguje abantu ni Indirimbo ye nshya 'Please me' cyangwa 'Nshimisha', Juno Kizingeza yasohoye amashusho yayo aho atavuzweho rumwe bitewe n'umukobwa urimo.

Ni indirimbo yavugushije benshi mbere y'uko isohoka bitewe n'ifoto yifashishijwe mu guteguza abantu iyi ndirimbo.

Ni ifoto ya Juno Kizingeza ahetse umukobwa wambaye ikariso, abantu basabye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Umuco n'Urubyiruko kugira icyo avuga kuri iyo ifoto, aho Bamporiki yavuze ko Imico iturana n'ingeso ariko na none kuba yaratannye nta gikuba cyacitse ndetse ko abantu bazakomeza kubacyaha.

Iyi ndirimbo ikaba yasohotse, iba ivuga ku musore wanyuzwe n'urukundo yahawe n'umukunzi we ku buryo atakibasha kumuca inyuma kubera uburyo amushimisha mu rukundo by'umwihariko mu buriri.

Muri aya mashusho haba harimo umukobwa wambaye ikariso yo mu bwoko bwa G - String n'isutiye, iyi ndirimbo ijya kurangira uyu mukobwa aba ari imbere ya Juno Kizingeza agahita akuramo iyi sutiye akajugunya.

Ni indirimbo igisohoka yatangiye guteza impaka hirya no hindo ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bamushima abandi bavuga ko yarengereye.

Yatangiye kuvugisha benshi itaranasohoka
Yakuyemo n'isutiye ye



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/yakuyemo-n-isutiye-indirimbo-ya-juno-kizingeza-irimo-umukobwa-wambaye-g-string-yatangiye-kuvugisha-benshi-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)