Yannick Mukunzi yongeye kwigaragaza, Meddie Kagere asoza icyumweru mu gahinda gakomeye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abanyarwanda bakina hanze yarwo bamwe ntibahiriwe n'impera z'icyumweru aho nka Meddie Kagere na Simba SC basoje icyumweru mu marira n'agahinda nyuma yo gutsindwa na mukeba w'ibihe byose, ni mu gihe Yannick Mukunzi yatsinze igitego muri 3 byahesheje ikipe ye amanota 3.

Ku wa Gatatu w'icyumweru gishize, Emery Mvuyekure ukomeje kugorwa n'imvune y'urutugu ntabwo yari mu bakinnyi ikipe ye ya Tusker FC muri Kenya yakoresheje banyagirira Ulinzi Stars iwayo 4-1 mu mukino wa shampiyona.

Muri iyi shampiyona kandi ejo hashize ku Cyumweru ikipe ya Bandari FC y'umutoza Cassa Mbungo Andre yanganyirije mu rugo na City Stars. Iyi shampiyona iyobowe na Tusker FC ifite amanota 47, Bandari ni iya 6 n'amanota 33.

Cassa Mbungo Andre yanganyije na City Stars

Ku wa Kane w'icyumweru gishize byari ibyishimo bikomeye kuri Iranzi Jean Claude na Pharco FC mu cyiciro cya kabiri mu minsi kuko basoje shampiyona ku mwanya wa mbere bahita bazamuka mu cyiciro cya mbere.

Pharco FC yari mu itsinda C, yasoje ku mwanya wa 1 n'amanota 64 nyuma yo gutsinda Ben Ebeid 3-0, ni umukino Iranzi Jean Claude atari mu bakinnyi bakoreshejwe kuri uwo mukino.

Yabaye iya mbere inganya amanota na Haras El Hodood yatsinze Dikernis 3-1 ariko Pharco ikaba izigamye ibitego 38 mu gihe Haras El Hodood ari ibitego 29.

Iranzi Jean Claude na Pharco FC bazamutse mu cyiciro cya mbere

Tariki ya 3 Nyakanga 2021, ni ukuvuga ku wa Gatandatu w'icyumweru gishize, byari ibirori muri Tanzania ahari hateganyijwe umukino w'ikirarane uhuza abakeba muri iki gihugu(Yanga na SimbaSC) uzwi nka Kariakoo Derby.

Aya makipe yombi akinamo abanyarwanda ariko Haruna Niyonzima ntabwo yari mu bakinnyi Yanga yitabaje kuri uyu mukino, ni mu gihe rutahizamu Meddie Kagere we muri Simba SC yari yabanje ku ntebe y'abasimbura.

Simba SC bitewe n'uko ihagaze muri iyi minsi niyo yahabwaga amahirwe, igitego cya Zawadi Mauya ku munota wa 12 cyatumye Yanga iyobora umukino hakiri kare, Simba SC yari yizeye kuwutsinda ikanayitwariraho igikombe yaje gushaka igitego irakibura, umutoza agenda akora impinduka na Meddie Kagere yinjira ku munota wa 69 asimbura Chama ariko nabwo biba iby'ubusa, umukino urangira ari 1 cya Yanga ku busa bwa Simba SC.

Simba SC iracyayoboye n'amanota 73, Yanga 70, Azam FC ya Ally Niyonzima ifite 64 mu gihe KMC ya Migi iri ku mwanya wa 6 n'amanota 42.

Meddie Kagere ntabwo yahiriwe n'impera z'icyuwmeru

Ku wa Gatanu, umunyezamu Twizere Clement Buhake yari ku ntebe y'abasimbura ubwo ikipe ye ya Strommen IF mu cyiciro cya kabiri yatsindaga 2-1 mu mukino w'umunsi wa 9 wa shampiyona. Iyi kipe iri ku mwanya wa 12 n'amanota 10 ku rutonde ruyobowe na HamKam ifite 20.

Zari impera z'icyumweru nziza cyane kuri Yannick Mukunzi wakinnye iminota 90 akanatsinda igitego muri 3 ikipe ye yanyagiyemo Haninge mu mukino w'umunsi wa 14 wa shampiyona y'icyiciro cya 3 muri Sweden.

Yannick Mukunzi ni we wafunguye amazamu ku munota wa 42, Naeem Mohammed atsinda icya 2 ku munota 48 ni mu gihe Ahmed Bonnah yatsinze icya 3 ku munota wa 55. Iyi kipe iri ku mwanya wa 2 n'amanota 32 ku rutonde ruyobowe na Brommapojkarna ifite 36.

Yannick Mukunzi yatsindiye igitego ikipe ye



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/yannick-mukunzi-yongeye-kwigaragaza-meddie-kagere-asoza-icyumweru-mu-gahinda-gakomeye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)