Yiswe n'ababyeyi Ini Dima-Okojie, yavutse kuwa 24 Kamena1990 akaba umukinnyi wa filimi ukomoka mu ntara ya Edo mu gihugu cya Nigeria. Yavuye mu kazi yakoraga muri banki iri mu zikomeye mu gihugu cye yinjira mu mashuri y'ibijyanye no gukina filimi muri Leta ya New York.
Se umubyara ni umudogiteri mu buvuzi naho Nyina ni umushabitsi akaba n'umunyamategeko. Dima, umukozi wa banki wavuye kurugerero, yize amashuri abanza mu kigo kizwi cyane cyo mu murwa mukuru wa Nigeria Lagos cya Air Force dore ko na se yabaye umusirikare.
Yize amashuri yisumbuye muri Ibadan, kaminuza ayiga mu yitwa Covenant mu bijyanye n'ububanyi n'amahanga. Hagati y'umwaka wa 2014-2017 yivanye mu kazi kamuhembaga neza yinjira mu mwuga wo gukina filimi n'ibindi bijyanye n'imyidagaduro mu kibuga gikomeye cya Nollywood.
Akazi mu bya filime yagatangiye nk'umukozi w'umwungiriza mu bijyanye no gutunganya filimi yamamaye yitwa 'Before 30' maze azagutangira gukina mu yitwa 'Taste of Love' y'uruhererekane yanyuraga kuri televiziyo.
Mu mwaka wa 2016 yakinnye mu yitwa 'North East', muri iyi filimi akaba yaragaragayemo akina nk'umugore w'umusilamukazi uri mu rukundo n'umuntu banyuranije idini.
Binyuze muri iyi filimi, yahawe igihembo cy'umukinnyikazi w'umwaka wa 2017 mu bihembo bikomeye bizwi nka Nigeria Entertainment. Dima Okojie yaje no kuba umwe mu bahataniye ibihembo bya City People Movie kimwe n'ibya Future Afrika.
Yambitswe impeta n'umukunzi we w'umuherwe
Hagati y'umwaka wa 2018-2021 yagaragaye bwa mbere muri filimi yakunzwe byo ku rwego rwo hejuru yitwa 'Sylvia' yari ishingiye ku nkuru y'urukundo rwanditse mu gitabo aho yakinnyemo yitwa 'Ms Catherine'.
Mu mwaka wa 2019 yagaragaye muri filimi y'uruhererekane yitwa 'Laitan Gesinde' yanyuraga kuri Web Tv yayobowe n'icyamamare muri filimi za Nollywood 'Oga Pator', iyi filimi ikaba yari iya Daniel Oriahi.
Mu mwaka wa 2020 yagaragaye muri filimi y'uruhererekane aho yakinaga yitwa Tami naho muri uyu mwaka wa 2021 yagaragaye muri filimi imwe inyura kuri Netflix yitwa Namaste Wahala akinamo yitwa Didi.
Iwabo bavuka ari bane akaba ariwe bucura. Afite bakuru be babiri na musaza we umwe, ababyeyi babo baratandukanye. Ise yabaye umusirikare urwanira mu kirere akaba yari n'umuhanga mu bijyanye n'ubuvuzi naho Nyina akaba ari umushoramari n'umunyamategeko.
Dima-Okojie mu mimerere ye ababanye nawe bemeza ko ari n'umunyamideli kuko mu byamamare byose bya Nigeria ari mubambara neza.Yatangaje ko aterwa ishema n'abakinnyi ba filimi muri Nigeria barimo Majid Michel na Richard Mofe Damijo.
Yagiye agirirwa icyizere cyo kuyobora ibirori bikomeye akaba amaze kugaragara muri filimi zirenga 25.