Zinga imyenda, byina umuziki, soma amategeko... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku mugoroba w'uyu wa Kabiri tariki 27 Nyakanga 2021, Polisi y'u Rwanda yanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga busaba abaturarwanda gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, inagenera abari muri gahunda ya Guma mu rugo ubutumwa bwihariye bwabafasha kutarambirwa n'ibi bihe byashaririye abatari bacye.

Polisi yatangiye igira iti: "Ibyo wakora muri 'Guma mu rugo' kugira ngo utarambirwa. #GumaMuRugo ishobora kurambirana, dore uburyo bumwe bwagufasha kutarambirwa kandi ukamara iyi minsi uri mu rugo ndetse wubahirije n'amabwiriza yose yo kwirinda Koronavirusi: (Nawe ushobora kudusangiza ubwawe). #NtaKudohoka".

Ikindi cya mbere Polisi yabwiye abantu bakwiriye gukora ni ugusoma amategeko y'umuhanda kugira ngo bitegure neza gukorera uruhushya rw'agateganyo mu gihe ibizamini bizaba bisubukuwe. Mu bindi Polisi yagiriyemo abantu inama y'ibyo bakora bikabafasha kutarambirwa harimo kwita ku kazi ku bantu bagakorera mu rugo, gusoma ibitabo, kureba televiziyo no gukora siporo mu rugo. 

Polisi y'u Rwanda yakomeje isaba abaturarwanda gucuranga umuziki buri umwe agacuranga uwo akunda, akawubyinira mu cyumba cye cyangwa se mu ruganiriro. Yanabasabye gutunganya utubati twabo bakatubikamo imyenda izinze neza. Polisi yagize iti "Shyiraho umuziki ukunda uwubyinire mu cyumba cyawe cyangwa mu ruganiriro. Kina imikino itandukanye. Tunganya neza akabati kawe/zinga imyenda".

Ubu butumwa bwa Polisi y'u Rwanda bwarwaje imbavu abatari bacye bitewe cyane cyane n'ingingo ivuga ngo 'Tunganya neza akabati kawe/zinga imyenda'. Hari n'abagize imbogamizi y'uko batabasha kumenya ibitabo byabafasha muri iyi minsi. Aba, bahawe igisubizo na CP Kabera John Bosco Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda wanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter amazina ya bimwe mu bitabo byafasha benshi.

CP Kabera yanditse ati "Ku basomyi b'ibitabo, hano hari ibitabo nabahitiramo; 'The art of war' cyanditswe na Sun Tzu, 'Untamed: Beyond Freedom' cyanditswe na Celine Uwineza, 'The ABC's of Rwanda' cyanditswe na Dominique & Kelly (Iki akaba ari igitabo cyiza ku bana) na 'Daring The sun to love me' cyanditswe na Moonchild_Bee".

Raporo ya Minisiteri y'Ubuzima yo kuri uyu wa 2, yagaragaje ko abantu 14 bitabye Imana bazize Covid-19, abo akaba ari abagore 4 n'abagabo 10. Kuri uyu wa 2 kandi hafashwe ibipimo 10,615, abantu bagera kuri 969 basangwamo Covid-19. Iyi Raporo igaragaza ko inkingo za Covid-19 zikomeje gutangwa aho abahawe Doze ya mbere mu masaha 24 ashize ari abantu 3,020. Abaturarwanda bamaze gukingirwa byuzuye ni 432,003.


Ubutumwa Polisi yageneye abaturarwanda bari muri Guma mu rugo


CP Kabera John Bosco yabwiye abaturarwanda ibitabo byabafasha



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108033/zinga-imyenda-byina-umuziki-soma-amategeko-yumuhanda-polisi-yatangarije-abantu-ibyabafasha-108033.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)